English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umunyamakuru ukomeye muri Siporo yibarutse.

Nyuma y’imyaka itanu bibarutse imfura yabo, umunyamakuru w’imikino kuri B&B Kigali FM, Nsengiyumva Siddick, n’umugore we Uwera Denise, bongeye kwibaruka. Uyu mwana w’umukobwa, witwa Ineza Nsengiyumva Malika, yavutse mu mpera z’icyumweru gishize ku Bitaro Bikuru byo kwa Nyirinkwaya.

Ineza yaje asanga umuvandimwe we mukuru, Imena Kirenga Aayan, ufite imyaka itanu. Umuryango wa Nsengiyumva wakiranye ibyishimo uyu mwana mushya, aho inshuti n’abavandimwe bakomeje kubifuriza urugendo rwiza nk’umuryango wagutse.

Nsengiyumva Siddick ni umwe mu banyamakuru bazwi cyane mu gisata cy’imikino mu Rwanda. Yatangiye umwuga w’itangazamakuru kuri Voice of Africa, nyuma akomereza kuri RadioTV10, ubu akaba akorera B&B Kigali FM.

Uyu munyamakuru n’umuryango we bakomeje kwakira ubutumwa bw’ishimwe n’ubwifuriza ineza kuri uyu mwana mushya wibarutse.



Izindi nkuru wasoma

Umugore yatawe muri yombi azira guteme umugabo we

M23 ikomeje gufata ibice byo muri Teritwari ya Walikale ku muvuduko udasanzwe

Nyaruguru: Abayobozi babiri b’Akarere batawe muri yombi, Menya impamvu

Sobanukirwa ibigwi n’amateka by’umunyamakuru Jean Lambert Gatare witabye Imana

Kenya: Umunyamakuru yasazwe mu rugo yapfuye



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-26 08:48:19 CAT
Yasuwe: 144


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umunyamakuru-ukomeye-muri-Siporo-yibarutse-imfura-ya-kabiri.php