English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umukambwe w’imyaka 90 warumaze imyaka 62 akora umwuga wo kuroga yawushyizeho akadomo.

Umusaza w’imyaka 90 y’amavuko, wo mu kagari ka Kiziguro, Umurenge wa Nkungu, mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y’Iburengerazuba, wakekwagaho gukoresha amarozi yabishyizeho akadomo.

Uy’Umukambwe,  yemereye mu ruhame ko ibyo bikorwa abikora, yemera gusaba imbabazi imbere ya rubanda nyamwinshi  mu nteko y’abaturage yari yanitabiriwe n’abayobozi batandukanye.

Abaturage baturiye uyu  Murenge wa Nkungu, bashinja uyu musaza amarozi bashingiye ku kuba hari ubwo  bakoze umuganda iwe, bakahasanga ibintu bidasanzwe bitabye mu butaka birimo imisatsi, uduce duto two kumagufwa y’imibiri y’abapfuye, impu z’inyamaswa n’ibindi by’amako menshi ubonera amazina.

Abandi bakavuga ko hari na rubanda nyamwinshi ruba ruturutse hijya no hino ruza rwihishwa gucishiriza amarozi kuri uyu musaza uri mu zabukuru.

Ku wa Kabiri tariki ya 8 Ukwakira 2024, ubwo uyu musaza  yari mu Nteko y’Abaturage, yemereye mu ruhame ko ibyo bamuvugaho abikora,asaba n’imbabazi  abaturage bose ko abiretse burundu.

Ati ”Ntabwo abantu barenga icumi baguhamya ibintu atari byo ndabyemera ndabikora , kandi ndasaba abaturage imbabazi n’abandi bose muri rusange.’’

Bamwe mu baturage  bari mu nteko baganirije itangaza makuru bavuga ko batizeye neza ko asabye imbabazi abikuye ku mitima ko asanzwe abajijisha.

Musabyimana yagize  ati ”Si ubwambere, Twigeze gukora  n’umuganda wo gusahaka ibyo birozi bye tubisanga iwe birimo ibidasobanutse, barabitabitse batera ho umuvumu  ibindi tubisanga mu bo bakoranaga, baratubeshya, bakora inyandiko bavuga ko batazabisubiramo.’’

Itangaza makuru kandi jyana vuganye n’umwe  wo  mumuryango we yabwiye avuga ko uyu musaza n’umugore we  batangiye gukoresha amarozi mu mwaka wa 1962, bakaba bari bamaze  imyaka 62 bakora uyu muco utarimwiza.

Aba baturage bakomeza bavuga ko atari we wenyine ubarembeje   ko ari itsinda, basaba ubuyobozi gukurikirana iki kibazo giteza amakimbirane mu miryango.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkungu, Habimana Emmanuel, yatangaje ko  iki kibazo ku bufatanye bw’inzego zose kirigukurikiranwa.

Ati ”Kubufatanye n’inzego zibishinzwe turi kubikurikirana mu gihe habomekamo bimwe mu bimenyetso bigize icyaha, akaba yashyikirizwa inzego zibishinzwe.’’

 

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Isabukuru nziza y’amavuko kuri Perezida Paul Kagame wujuje imyaka 67 y’ubukure.

Iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival ryashyizweho akadomo. Uko byari byifashe i Rubavu.

Rusizi: Bane batawe muri yombi bakekwaho gutsinsura urutoki rw’umukecuru w’imyaka 64 y’amavuk

Nyamasheke: Impanuka y’imodoka yahitanye umwana w’imyaka 4 y’amavuko.

Umukambwe w’imyaka 90 warumaze imyaka 62 akora umwuga wo kuroga yawushyizeho akadomo.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-13 09:46:41 CAT
Yasuwe: 29


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umukambwe-wimyaka-90-warumaze-imyaka-62-akora-umwuga-wo-kuroga-yawushyizeho-akadomo.php