Umukambwe w’imyaka 90 warumaze imyaka 62 akora umwuga wo kuroga yawushyizeho akadomo.
Umusaza w’imyaka 90 y’amavuko, wo mu kagari ka Kiziguro, Umurenge wa Nkungu, mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y’Iburengerazuba, wakekwagaho gukoresha amarozi yabishyizeho akadomo.
Uy’Umukambwe, yemereye mu ruhame ko ibyo bikorwa abikora, yemera gusaba imbabazi imbere ya rubanda nyamwinshi mu nteko y’abaturage yari yanitabiriwe n’abayobozi batandukanye.
Abaturage baturiye uyu Murenge wa Nkungu, bashinja uyu musaza amarozi bashingiye ku kuba hari ubwo bakoze umuganda iwe, bakahasanga ibintu bidasanzwe bitabye mu butaka birimo imisatsi, uduce duto two kumagufwa y’imibiri y’abapfuye, impu z’inyamaswa n’ibindi by’amako menshi ubonera amazina.
Abandi bakavuga ko hari na rubanda nyamwinshi ruba ruturutse hijya no hino ruza rwihishwa gucishiriza amarozi kuri uyu musaza uri mu zabukuru.
Ku wa Kabiri tariki ya 8 Ukwakira 2024, ubwo uyu musaza yari mu Nteko y’Abaturage, yemereye mu ruhame ko ibyo bamuvugaho abikora,asaba n’imbabazi abaturage bose ko abiretse burundu.
Ati ”Ntabwo abantu barenga icumi baguhamya ibintu atari byo ndabyemera ndabikora , kandi ndasaba abaturage imbabazi n’abandi bose muri rusange.’’
Bamwe mu baturage bari mu nteko baganirije itangaza makuru bavuga ko batizeye neza ko asabye imbabazi abikuye ku mitima ko asanzwe abajijisha.
Musabyimana yagize ati ”Si ubwambere, Twigeze gukora n’umuganda wo gusahaka ibyo birozi bye tubisanga iwe birimo ibidasobanutse, barabitabitse batera ho umuvumu ibindi tubisanga mu bo bakoranaga, baratubeshya, bakora inyandiko bavuga ko batazabisubiramo.’’
Itangaza makuru kandi jyana vuganye n’umwe wo mumuryango we yabwiye avuga ko uyu musaza n’umugore we batangiye gukoresha amarozi mu mwaka wa 1962, bakaba bari bamaze imyaka 62 bakora uyu muco utarimwiza.
Aba baturage bakomeza bavuga ko atari we wenyine ubarembeje ko ari itsinda, basaba ubuyobozi gukurikirana iki kibazo giteza amakimbirane mu miryango.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkungu, Habimana Emmanuel, yatangaje ko iki kibazo ku bufatanye bw’inzego zose kirigukurikiranwa.
Ati ”Kubufatanye n’inzego zibishinzwe turi kubikurikirana mu gihe habomekamo bimwe mu bimenyetso bigize icyaha, akaba yashyikirizwa inzego zibishinzwe.’’
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show