English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

 

Umuhanzikazi Ikirezi Annais Déborah, imfura y’umuhanzi Masamba Intore utuye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada, yatangaje ko afite inyota yo gutura mu Rwamubyaye yavuyemo afite imyaka ibiri gusa.

Uyu muhanzikazi wifuza gutera ikirenge mu cya se na we akavamo umunyabigwi mu muziki w’u Rwanda, ntiyakuriye mu gihugu kuko afite imyaka ibiri gusa y’amavuko yagiye gutura muri Canada aho yakuze arerwa na nyina.

Avuga ko nyuma yo kumenya ubwenge, yakunze gusura u Rwanda kenshi gashoboka yumva arahakunze cyane.

Uyu mukobwa watangiye umuziki umwaka ushize, yaje mu Rwanda mu Ukuboza 2020 mu biruhuko by’impera z’umwaka.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru yavuze ku muziki we n’icyo atekereza ku kuba yawukorera mu Rwanda.

Yakomeje ati “Si umuziki gusa, mba numva nshaka gutaha ngatura inaha mu Rwanda.”

Ikirezi afite umwihariko wuko Se (Intore Masamba) yamuhimbiye indirimbo ‘Yaraye avutse’ umunsi yaboneye izuba.

Urukundo rwe mu muziki si ibivejuru ni impano y’umuryango, usibye se abantu benshi bazi, Ikirezi yahishuye ko na nyina umubyara yabaye umubyinnyi mu Itorero Indahemuka.

Avuga intumbero ze mu muziki we, Ikirezi yagize ati “Nifuza gukora umuziki nkagera ku rwego rwiza, nkazatera ikirenge mu cya data ubu uri mu bahanzi bakomeye kandi bamaze igihe mu muziki.”

Ikirezi uherutse gusohora imbumbe y’indirimbo eshanu zirimo n’iya Kamaliza, yahishuye ko mu gihe afite mu Rwanda ari gukora ku mishinga y’indirimbo inyuranye.

Umwe mu mishinga yifuza gusoza mbere yo gusubira muri Canada ni ugukorana indirimbo na se.

Ikirezi yavuze ko ababyeyi be bakiriye neza ibyo kwinjira mu buhanzi kwe, icyakora bamusabye kubanza kwiga akarangiza amasomo.

Mu 2018 nibwo yinjiye mu muziki ariko atangira asubiramo ibihangano by’abandi ari nako agerageza kwitabira amarushanwa atandukanye y’umuziki.

Muri uwo mwaka yakoze igitaramo yise “Genesis” cyangwa se ’Intangiriro’, cyabereye mu Mujyi wa Ottawa aho atuye muri Canada. Yari yatumiyemo na se Masamba Intore.

Mu mwaka wa 2019 uyu muhanzikazi yongeye gutegura ikindi gitaramo mu Mujyi wa Montréal agamije kugaragaza impano ye yo kuririmba nubwo nta ndirimbo ye n’imwe yagiraga.

Muri Gicurasi 2020 nibwo Ikirezi yasohoye indirimbo ye ya mbere yise Smile. Iyi yakurikiwe n’imbumbe y’indirimbo eshanu yasohoye mu mpera z’umwaka ushize.

Izi ndirimbo zirimo ‘Kunda Ugukunda’ ya Kamaliza yasubiyemo. Yayisohoye mu rwego rwo guha icyubahiro uyu muhanzikazi wabaye icyamamare mu Rwanda.

 



Izindi nkuru wasoma

Mu Rwanda imibare igaragaza ko abaturage 72% bafite ubwiherero bwujuje ibyangombwa.

Nyuma y’iminsi mike asezeye kuri RadioTV10 Kazungu Claver yahawe akazi kuri Radio ikomeye.

Menya amakuru mashya avugwa kuri Fatakumavuta wamaze kugeza ubujurire bwe mu rukiko.

Kazungu Claver akaba inararibonye mu gusesengura Sports kuri Radio 10 yatandukanye na yo.

Umukozi w’umurenge akurikiranweho kunyereza ifumbire yari igenewe abahinzi.



Author: Yves Iyaremye Published: 2021-01-12 08:20:39 CAT
Yasuwe: 632


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuhanzikazi-Ikirezi-ubikomora-kuri-se-Masamba-afite-inzozi-zo-gutura-ku-ivuko.php