English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhanzi Yampano uri kugenda yigarurira abatari bacye mu muziki yahamije ko ari mu rukundo.

Umuhanzi Uworizagwira Phorolien wamenyeka ku izina rya Yampano uri kugenda yigarurira abatari bacye mu muziki, uyu muhanzi wari wavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’umukobwa w’ikizungerezi yapostinze, ubu yemeje ko bari mu rukundo.

Kuri uyu 01 Mutarama 2025, nibwo Yampano yashyize kuri Instagram amafoto ari kumwe n’umukobwa, arangije arandika ati “Ndimo ndakura.”

Iyo witegereje  neza ku kaboko k’uwo mukobwa usanga handitseho ‘Florien’ ubusanzwe ari izina bwite rya Yampano.

Mu gihe benshi bari bakibyibazaho, Yampano yahise yemeza uwo mukobwa yarekanye kuri Instagram ari umukunzi we

Uyu muhanzi yabwiye RBA ko uriya mukobwa ari we yihebeye nyuma y’igihe yari amaze adakunda, aho avuga ko kuri we ubuzima butarimo umukunzi aba ari nka gereza.



Izindi nkuru wasoma

Ikihishe inyuma y’urupfu rw’umuhanzi Delcat Idengo wabarizwaga mu ngabo za Wazalendo.

Umuhanzi Bebe Cool yashimiye Bbi Wine kubera igikorwa cy’indashyikirwa yakoze.

Agiye kugaruka mu muziki: Umwamikazi w’imbuga nkoranyambaga Songella ni muntu ki?

Urakoze Papa Paul Kagame- Umuhanzi Jose Chameleone.

Ntibisazwe: Umuhanzi Mike Kayihura afite inzozi zo kuba umutoza w’umupira w’amaguru.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-03 08:19:05 CAT
Yasuwe: 158


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuhanzi-Yampano-uri-kugenda-yigarurira-abatari-bacye-mu-muziki-yahamije-ko-ari-mu-rukundo.php