English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhanzi Yampano uri kugenda yigarurira abatari bacye mu muziki yahamije ko ari mu rukundo.

Umuhanzi Uworizagwira Phorolien wamenyeka ku izina rya Yampano uri kugenda yigarurira abatari bacye mu muziki, uyu muhanzi wari wavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’umukobwa w’ikizungerezi yapostinze, ubu yemeje ko bari mu rukundo.

Kuri uyu 01 Mutarama 2025, nibwo Yampano yashyize kuri Instagram amafoto ari kumwe n’umukobwa, arangije arandika ati “Ndimo ndakura.”

Iyo witegereje  neza ku kaboko k’uwo mukobwa usanga handitseho ‘Florien’ ubusanzwe ari izina bwite rya Yampano.

Mu gihe benshi bari bakibyibazaho, Yampano yahise yemeza uwo mukobwa yarekanye kuri Instagram ari umukunzi we

Uyu muhanzi yabwiye RBA ko uriya mukobwa ari we yihebeye nyuma y’igihe yari amaze adakunda, aho avuga ko kuri we ubuzima butarimo umukunzi aba ari nka gereza.



Izindi nkuru wasoma

RDC ntizigera ipfukamira M23: Lukonde yahamije ko igihugu cye gihagaze bwuma mu mutekano

Ukraine Ikwiye kwemera ko itazigera yigarurira ubutaka bwose yambuwe n’u Burusiya - Amerika

Makoma yagarutse mu Muziki nyuma y’imyaka 21: Igitaramo gikomeye i Paris n’Album nshya

Tour du Rwanda 2025: Uko isiganwa ryatsinze impungenge z'umutekano nyuma yo kugenda neza.

Umuhanzi Elijah Kitaka yahakanye ibyo kuba umutinganyi, ahishura ikintu gitangaje ku bagore.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-03 08:19:05 CAT
Yasuwe: 209


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuhanzi-Yampano-uri-kugenda-yigarurira-abatari-bacye-mu-muziki-yahamije-ko-ari-mu-rukundo.php