Umuhanzi Nel Ngabo yahakanye amakuru avuga ko muri Kina Music atishimye.
Umuhanzi Rwangabo Byusa Nelson wazanye mu muziki amazina ya Nel Ngabo yahakanye amakuru avuga ko muri Kina Music atishimye, ashimangira ko aho ageze uyu munsi abikesha iyi nzu imufasha.
Yavuze ko yamaze imyaka ibiri akora umuziki ariko ntawe ushaka kumutega amatwi no kumumenya, ahubwo bakamubwira ko ari umwana.
Ibi yabigarutseho asubiza abakunzi be bamubajije ibibazo bitandukanye babicishije kuri Instagram nawe abisubiza abicishije kuri You Tube.
Ati “ Kuba ngeza aha ni Kina Music. Mbere yo gusinyana nabo, narimaze imyaka ibiri nkora umuziki nta muntu unzi nta n’umuntu n’unwe ushaka kunsinyisha.’’
Akomeza agita ati ‘’Buri muntu wese yaravugaga ngo ndi umwana. Naho nshaka kugera mfite icyizere ko nzahagera kuko ndi muri Kina Music.”
Hari kandi uwamubajije impamvu adakorana n’aba Producer batandukanye badakorera muri Kina Music, avuga ko hari imishinga myishyi yakoranye n’abandi ba Producers imwe ikaba yarasohotse mu gihe indi nayo iri mu nzira.
Mu ndirimbo uyu muhanzi yagaragayemo harimo iyo yise ‘Perfect’, ‘Keza’ yahuriyemo na Buravan, ‘Henny’, ‘Muzadukumbura’ yakoranye na Fireman, ‘Want you back’, ‘Bindimo’ yahuriyemo na Kevin Ska na Fireman, ‘Takalamo’ yakoranye na The Ben na Platini P, ‘Uzanyibuka’, ‘Church boy’ ye na Angel Mutoni, ‘Mutuale’ yahuriyemo na Bruce Melodie, Waiting n’izindi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show