English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhanzi Kevin Kade yasuye ahantu hakomeye cyane mu mateka y’u Rwanda.

Ikirangirire mu kuririmba indirimbo zitandukanye Kevin Kade n’itsinda ry’abamuherekeje, basuye Ambasade y’u Rwanda muri Uganda, aho hitezwe ko agirana ibiganiro na ACP Ismael Baguma, Police Attaché muri Ambasade y’u Rwanda.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2024 nibwo Kevin Kade yasuye Ambasade y’u Rwanda agirana ibiganiro na ACP Ismael Baguma.

Mu kiganiro yagiranye n’ IGIHE, Kevin Kade, yavuze ko bimwe mu byo baganiriye birimo kurebera hamwe uruhare rw’Abanyarwanda batuye mu mahanga mu guteza imbere ubuhanzi.

Uyu muhanzi ahamya ko yasuye Ambasade y’u Rwanda muri Uganda mu rwego rwo kubatumira mu bitaramo ahafite ndetse anabamenyesha ibimugenza.

Ati “Nari ngiye gutumira Ambasade yacu mu bitaramo mfite inaha, byari iby’agaciro kuko batwakiriye neza. Uretse kubaha ubutumire twaganiriye tunarebera hamwe uruhare rukomeye rw’Abanyarwanda baba mu mahanga mu guteza imbere ubuhanzi no kumenyekanisha umuco wacu mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba no ku Isi yose muri rusange.”

Kevin Kade aratangirira ibitaramo bye ahitwa ‘Paradigm Kampala’ kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2024 mu gihe ku wa 8 Ugushyingo 2024 ahitwa ‘Noni Vie Club&Lounge’.

Ni ibitaramo bizaba bibanjirije icyo uyu muhanzi azakorera mu Mujyi wa Dubai ku wa 9 Ugushyingo 2024.



Izindi nkuru wasoma

Amb. Nduhungirehe yasezeye mugenzi we wa Ukraine, ku ruhare rwiza mu mubano n’u Rwanda.

Icyakurikiyeho nyuma yuko umugore atawe muri yombi azira gukata igitsina cy’umugabo we.

Rukoma: Polisi yamennye inzoga z’inkorano mu ruhame nyuma y’umukwabu ukomeye.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Iwawa: Dore ingamba nshya zo gufasha urubyiruko zafashwe.

Volleyball: REG VC yegukanye intsinzi ikomeye, Gisagara VC irasuzugurwa cyane.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-07 10:09:58 CAT
Yasuwe: 157


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuhanzi-Kevin-Kade-yasuye-ahantu-hakomeye-cyane-mu-mateka-yu-Rwanda.php