English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhanzi Kevin Kade yasuye ahantu hakomeye cyane mu mateka y’u Rwanda.

Ikirangirire mu kuririmba indirimbo zitandukanye Kevin Kade n’itsinda ry’abamuherekeje, basuye Ambasade y’u Rwanda muri Uganda, aho hitezwe ko agirana ibiganiro na ACP Ismael Baguma, Police Attaché muri Ambasade y’u Rwanda.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2024 nibwo Kevin Kade yasuye Ambasade y’u Rwanda agirana ibiganiro na ACP Ismael Baguma.

Mu kiganiro yagiranye n’ IGIHE, Kevin Kade, yavuze ko bimwe mu byo baganiriye birimo kurebera hamwe uruhare rw’Abanyarwanda batuye mu mahanga mu guteza imbere ubuhanzi.

Uyu muhanzi ahamya ko yasuye Ambasade y’u Rwanda muri Uganda mu rwego rwo kubatumira mu bitaramo ahafite ndetse anabamenyesha ibimugenza.

Ati “Nari ngiye gutumira Ambasade yacu mu bitaramo mfite inaha, byari iby’agaciro kuko batwakiriye neza. Uretse kubaha ubutumire twaganiriye tunarebera hamwe uruhare rukomeye rw’Abanyarwanda baba mu mahanga mu guteza imbere ubuhanzi no kumenyekanisha umuco wacu mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba no ku Isi yose muri rusange.”

Kevin Kade aratangirira ibitaramo bye ahitwa ‘Paradigm Kampala’ kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2024 mu gihe ku wa 8 Ugushyingo 2024 ahitwa ‘Noni Vie Club&Lounge’.

Ni ibitaramo bizaba bibanjirije icyo uyu muhanzi azakorera mu Mujyi wa Dubai ku wa 9 Ugushyingo 2024.



Izindi nkuru wasoma

Sobanukirwa n'amateka ya George Foreman witabye Imana ku myaka 76

Gen Muhoozi yaganiriye n’abanyeshuri ba Nyakinama ku cyerekezo cy’umutekano wa Afurika

Sobanukirwa ibigwi n’amateka by’umunyamakuru Jean Lambert Gatare witabye Imana

Perezida Kagame mu biganiro n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutegetsi bwa Amerika

Iseswa ry’umubano wa dipolomasi: Igishya u Rwanda rwatangarije Ababiligi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-07 10:09:58 CAT
Yasuwe: 199


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuhanzi-Kevin-Kade-yasuye-ahantu-hakomeye-cyane-mu-mateka-yu-Rwanda.php