English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Umuhanzi Akon yavuze ko umujyi wa Akon city ugiye gutangira kubakwa


Ijambonews. 2020-09-02 13:19:02

Akon, umuhanzi w'injyana ya R&B wo muri Amerika, kuva mu 2018 yavugaga iby'umujyi mushya ashaka kubaka muri Senegal, kuwa mbere yavugiye mu kiganiro n'abanyamakuru ko umwaka utaha imirimo yo kuwubaka izatangira.

Yavuze ko atavuga abashoramari babirimo ariko ko kimwe cya gatatu cya miliyari esheshatu z'amadorari ya Amerika yari akenewe yamaze kuboneka.

Hussein Bakri, umuhanga mu bwubatsi wakoze igishushanyo mboneracy'uwo mujyi, avuga ko niwuzura uzaturwa n'abantu bagera ku 300,000.

Akon, amazina ye nyakuri ni Aliaune Badara Thiam, ni we watangiye kubwira iby'uyu mujyi abirabura bakomoka muri Afurika baba muri Amerika.

Yasobanuraga ko yabonye ko "benshi mu birabura bakomoka muri Afurika batazi umuco wabo…

Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo y'uyu mugabo wavukiye muri Amerika ku babyeyi bo muri Senegal avuga ati: "Rero nashakaga kubaka umujyi cyangwa umushinga nk'uyu uzabereka ko bafite ahandi bakwita iwabo"

Yongeraho ati: "Mu gihe uje uvuye muri Amerika, cyangwa i Burayi cyangwa mu yandi mahanga, ukumva ushaka gusura Afurika, turashaka ko Senegal iba ahantu ha mbere uzahagarara".

Akon asanzwe afite umushinga yise 'Akon Lighting Africa' umaze kugeza amashanyarazi ku baturage batari bayafite mu bihugu birenga 10 muri Afurika.



Izindi nkuru wasoma

Sinigeze nsaba Imana kuba umuhanzi - Chryso ugiye kongera gutaramira imbaga kuri Pasika

Imiryango 4 y’ubucuruzi yahiye irakongoka – Ibyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje

Uko umuhanzi ukunzwe cyane muri Uganda bamumenye agahanga azizwa kuvuga nabi Bobi Wine

Ese koko Pep Guardiola hari icyo yicuza kuba atarakoreye Manchester City?

Umuhanzi Delcat Idengo yashyinguwe mu mvururu: Polisi yarashe yivuganye babiri



Author: Ijambonews Published: 2020-09-02 13:19:02 CAT
Yasuwe: 755


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Umuhanzi-Akon-yavuze-ko-umujyi-wa-Akon-city-ugiye-gutangira-kubakwa.php