English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umugabo yiyiciye umwana we w’amezi 8 amukubise umwase mu gihorihori.

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 38 wishe umwana we w’amezi 8 amukubise umwase mu mutwe agahita apfa.

Ibyo byabaye ku itariki ya 09 Ugushyingo 2024 mu gihe cya saa sita zijoro mu mudugudu wa Kinyonzwe, akagari ka Zivu, umurenge wa Save ho mu karere ka Gisagara, nyuma y’uko umugore we atashye mu gicuku yasinze byaje guteza gushyamirana binarangira bafatanye mu mashati.

Mu ibazwa rye, uregwa avuga ko yatonganye n’umugore we amubaza impamvu atashye igicuku yasinze bakarwana, umugore agasohoka akajya hanze, hanyuma akamusangayo akamukubita umwase ukamuhusha ugahamya umwana yararimo konsa mu gihorihori.

Icyo itegeko riteganya.

Icyaha akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Umugabo yiyiciye umwana we w’amezi 8 amukubise umwase mu gihorihori.

Musanze: Umugabo yakubiswe iz’akabwana kugeza ashizemo umwuka.

Umwana w’umukobwa aracyagorwa no kubona COTEX mu gihe cy’imihango – Inabaza.

Byumba: Umugabo afunzwe akekwaho kwica umwana w’imyaka 8 amuziza amatunda.

Yatawe muri yombi akurikiranyweho kugabirira umwana amazirantoki n’inkari.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-14 08:36:15 CAT
Yasuwe: 30


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umugabo-yiyiciye-umwana-we-wamezi-8-amukubise-umwase-mu-gihorihori.php