English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umubare w’abapfa bo muri Gaza ukomeje gutumbagira

Intambara ya Israel na Hamas imaze guhitana abantu 26,257 kuva  yatangira tariki ya 07 Ukwakira 2023.

Minisiteri y’ubuzima yo muri Gaza yatangaje ko mu masaha 24 hamaze gupfa abantu 174 abandi 310 barakomereka.

Umunyabanga w’umuryango ushinzwe kubohora Palesitine Hussein al -Sheikh mu itangazo yasohoye kuwa gatandatu  yavuze ko ibihugu byahagaritse imfashanyo byageneraga Akarere ka Gaza byakongera gutekereza neza kuri iyo myanzuro byafashe kuko ibyo birushaho gushyira ubuzima bw’abo baturage mu kaga.

Ibihugu birimo Canada,Leta Zunze Ubumwe za Amerika,Ubutariyani,Austraria byagiye bihagarika imfashanyo byageneraga abaturage bo mu karere ka Gaza, iyo mpfashanyo ikaba yarakoreshwaga mu gutanga ibiryo ,amazi ,kugura imiti ndetse n’ibindi bikorwa byo gutuma hatabarwa ubuzima bw’abaturage bo muri Gaza.

Ibi bihugu byagiye bihagarika imfashanya bivuga ko iyo mfashanyo yifashishwa n’abarwanyi ba Hamas mu kubona ibikoresho byo gukomeza kurwana na Israel.

Ibihugu byinshi byakunze kugaragaza ko Israel yahagarika iyi ntambara ariko Israel igaragaza ko itazigera ihagarika intambara igihe cyose umutwe wa Hams utararanduka burundu muri Gaza.

Iyi ntambara yatangijwe n’umutwe wa Hamas ubwo wagabaga igitero muri Israel cyigahitana abantu 1300 abandi 240 barashimutwa bituma Israel itangiza intambara yise iyo kwihorera.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNAYA Y'IMITUNGO ITIMUKANWA IHEREREYE GASABO MURI KIGALI

ITANGAZO RYA CYAMUNAYA Y'IMITUNGO ITIMUKANWA IHEREREYE GASABO MURI KIGALI

Abasirikare 50 barimo na ba Ofisiye ba RDF basoje amasomo muri Uganda

Nyanza:Ntabwo bumva impamvu bazaburana muri 2027 kandi barafashwe muri 2023

Afurika y'Epfo:Hadutse umuriro hagati y'amashyaka abiri yemeye gusangira ubutegetsi



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-01-28 13:14:11 CAT
Yasuwe: 153


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umubare-wabapfa-bo-muri-Gaza-ukomeje-gutumbagira.php