Uko umukozi wa British Airways yatawe muri yombi nyuma yo kwambara ubusa mu ndege
Umugabo w’imyaka 41 usanzwe ari umukozi wa sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere, British Airways, yatawe muri yombi nyuma yo kwambara ubusa mu ndege akajya kubyinira mu bwiherero, aho gukora akazi.
Uyu mugabo yabikoze mu rugendo rwari ruturutse i San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwerekeza i Londres mu Bwongereza. Ni urugendo rw’amasaha arenga 10.
Mu gihe urugendo rwari rukomeje, indege iri mu birometero birenga 10 mu kirere, byageze igihe abakozi bo mu ndege bagombaga kugaburira abagenzi. Uyu mugabo ni umwe mu bari bugire uruhare muri icyo gikorwa, icyakora ubwo abakozi bagenzi be bamushakaga ngo akore akazi ke, batunguwe no kumubura.
Inkundura yo kumushaka mu ndege yose yahise itangira ubwo, abakozi bagenzi be bamushakisha kubura hasi kubura hejuru. Indege bamushakiragamo nayo ntabwo yoroheje aka kazi kubera ubunini bwayo, dore ko ari Airbus A380-800, ifite ibice bibiri abagenzi bicaramo, icyo hejuru no hasi (double decker), ikaba ishobora gutwara abagenzi barenga 450.
Ubwo byari byayoberanye, umwe mu bakozi barimo kumushakisha uruhindu yaje kwinjira mu cyiciro cyicaramo abagenzi cya ’Business Class’, aza kumva ibintu bisa nk’ibiri kugwa mu bwiherero bukoreshwa n’abicaye muri icyo cyiciro.
Mu gufungura umuryango, uyu mukozi yakubiswe n’inkuba kuko yahise abona mugenzi we yambaye ubusa buri buri, yakataje cyane ari kubyina bimwe by’injyanamuntu.
Uyu mukozi yahise ayabangira ingata ajya kubara urwo abonye, bagenzi be bakirita mu gutwi batabarana ingoga, bafatirana wa mugabo bigaragara ko yari yakoresheje ibiyobyabwenge.
Abari bafite ibishura ubusanzwe bihabwa abagenzi mu ndege bahise babimwambika, ni uko bamwicaza mu mwanya umwe mu cyiciro cya ’Business Class,’ bakajya bamuhozaho ijisho, birinda ko yakongera kubaca mu rihumye akajya gukora andi marorerwa.
Hagati aho, ubwo Polisi y’i Londres yahise ihabwa amakuru, nayo iba hafi ku buryo iyi ndege ikigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Heathrow, uyu mugabo yahise yakirwa na Polisi abanza kujyanwa kwa muganga kugira ngo hasuzumwe ibibazo afite.
Akiva kwa muganga, yakomereje mu buroko, gusa ntiyabutindamo nubwo iperereza rigikomeje kumukorwaho, amahirwe menshi akaba ko ashobora kwirukanwa ku kazi ke kubera kutagaragaza ubunyamwuga mu kazi.
British Airways yirinze kugira byinshi ivuga kuri iki kibazo, isobanura ko ’kiri gukurikiranwa na Polisi.’
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show