English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ubwoba bwabaye bwinshi  mu batuye mu mujyi wa Butembo barikanga M23

Abaturage bakora ubucuruzi mu mujyi wa Butembo batangejeko baryamiye amajanja biteguye ko isaha ku isaha M23 ishobora kubagabaho ibitero nubwo hashize iminsi nta makuru y'intambara ari kuvugwa.

Umuyobozi wa Sosiyeti sivile muri ako gace Bwana Omar avugako impungenge ku baturage bo muri ako gace zikomeje kwiyongera bitewe nuko ingabo za Leta zikomeje kubaka ibirindiro bikomeye mu mujyi wa Butembo ndetse n'ibikoresho bikomeye harimo imbunda zirasa kure zikaba zarazanywe muri ako gace.

Bwana Kavota asanga kwirundanya kwa FARDC muri ako gace bukururira ibibazo umujyi wa Butembo usanganywe umutekano muke ,ati"ubwo intambara yaberaga i Mweso FARDC yashize ibirindiro mu gace ka Nyanzale na Gishashi ikarasa i Mweso icyo gihe bishyira igitutu  kuri M23 bituma izi nyeshyamaba zifata Nyanzale na Gishashi aho rero FARDC urabona ko yasize imbunda ya BM i Kanyabayonga ikaba ariyo irikushishwa i Rwindi  kandi Kanyabayonga si kure y'umujyi wa Butembo.

Amakuru ava muri ako gace aremezako  uyu mujyi wa Butembo ushobora kugwa mu maboko y'umwanzi. uyu mujyi uherereye muri Kivu ya Ruguru kandi uyu mujyi ukaba ukize ku bucuruzi abahatuye benshi bakaba ari Abakongomani bo mu bwoko bw'Abanandi.

 



Izindi nkuru wasoma

Abanye-Palestine barabarirwa mu bihumbi basabwe guhunga bava mu mujyi wa Rafah

Ubwoba bwabaye bwinshi mu batuye mu mujyi wa Butembo barikanga M23

Abasivile batatu bishwe n'abantu bitwaje intwaro mu mujyi wa Goma

Rubavu:DJ Selecta Dady yateguye igitaramo cyidasanzwe mu mujyi wa Gisenyi

Uyu niwe mugore ufite ubwanwa bwinshi ku si, avuga uburyo yishimye



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-29 05:15:35 CAT
Yasuwe: 35


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ubwoba-bwabaye-bwinshi--mu-batuye-mu-mujyi-wa-Butembo-barikanga-M23.php