English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uyu niwe mugore ufite ubwanwa bwinshi ku si, avuga uburyo yishimye

Harnaan Kaur ari mu  bagore bake bafite ubwanwa bwinshi ku isi ,yavukiye i Slough ku ya 29 Ugushyingo 1990 avuga ko ari kuba afite ubwana bwinshi bifite aho bihuriye n’umuryango gakondo w'Abapunjabi".

Ku myaka 12, Kaur bamusanganye indwara ya polycystic ovary syndrome (PCOS),  iterwa na andorogene nyinshi (imisemburo y'abagabo) ku bagore.  Kimwe mu bimenyetso bya PCOS ni iko kigura imisatsi myinshi mu maso cyangwa ahandi hantu hatandukanye.

Mu gihe cya kera Kaur yabanje kugerageza gukuramo umusatsi wo mumaso kubera guhora atotezwa, yakuze yemera isura ye idasanzwe kandi aba umwe mu bantu bashigikira ko ibyo bibaho. Kaur atekereza ku cyemezo yafashe cyo kureka  ubwanwa bwe bugakomeza bugakura ari igitekerezo cyingenzi, ati “Nahisemo gukomeza ubwanwa bwanjye maze ntera intambwe ndwanya ibyo sosiyete iteganya ku byo umugore agomba kuba ameze. Uyu munsi ntabwo nteganya kwiyahura nkuko byahoze kandi sindi nyenyine.

Uyu munsi nishimiye kubaho nk’umukobwa ukiri muto ufite ubwanwa bwogoshwa. Nabonye ko uyu mubiri ari uwanjye, ndawufite, nta wundi mubiri mfite wo kubamo kugirango nshobore no kuwukunda nta shiti.”

Muri Werurwe 2016, Kaur yabaye umugore wa mbere ufite ubwanwa bwinshi kandi bwiza  mu cyumweru cy’imyambarire ya London. Yafunguye igitaramo cyashushanyaga Marianna Harutunian. Yasinywe na Wanted Models i Paris kandi akomeje kugaragara mu gukwirakwiza imideli haba ku binyamakuru byo ku rubuga rwa interineti ndetse no mu icapiro.

Kugira ibice by’umubiri bidasanzwe bikunze kubaho uretseko hari abo bibaho bikabatera kwiyanga no kwiheba gusa abandi babikoresha nkiturufu nziza yo gutuma babona amafaranga kubera kubyaza umusaruro ubudasa bwabo.

 

 

 

 

 



Izindi nkuru wasoma

Rubavu:Abapolisi 14 bari guhabwa amahugurwa y'uburyo bwo gucunga umutekano wo mu mazi

Yahamijwe icyaha cyo kuryamana n'umugore wa mugenzi we ahita yirukanwa burundu mu gisirikare

RAB yananiwe gusobanura irengero rya miriyari imwe na miriyoni 300 z'amafaranga y'u Rwanda

RAB yananiwe gusobanura irengero rya miriyari imwe na miriyoni 300 z'amafaranga y'u Rwanda

Umugore wacibwaga intege agiye kuyobora igisirikare cya Kenya cyirwanira mu Kirere



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-03-26 15:05:13 CAT
Yasuwe: 128


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uyu-niwe-mugore-ufite-ubwanwa-bwinshi-ku-si-avuga-uburyo-yishimye.php