USA yohereje amato rutura n'indege by'intambara mu burasirazuba bwo hagati mu gihe Iran ishaka kwihorera
Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu cyoba cyinshi zohereje ubwato bugendera hasi mu mazi butwara kandi burasa ibisasu bya misile biyoborwa na za mudasobwa mu karere k’uburasirazuba bwo hagati, mu gihe hari ubwoba ko Iran yaba igiye gutera Israel.
Si ibyo gusa kuko Lloyd Austin, Minisitiri w’ingabo wa Amerika, yetegetse ubwato bundi butwaye indege z’intambara bwari buri mu nzira bwerekezayo ko bugomba kwihuta kurushaho.
Ibi biraba mu gusubiza ku bwoba ko hagiye kwaduka intambara muri ako karere, nyuma y’uko Israel yishe abakuru b’imitwe ya Hezbollah na Hamas.
Ibi ni ikimenyetso cy’icyemezo cya Amerika cyo gufasha Israel mu gitero cyose yagabwaho na Iran – aho Austin yavuze ko Amerika “yafata ingamba zose zishoboka” mu kurwana ku nshuti yayo.
Iran irimo gukurikiranwa cyane ku kintu cyose cyagaragaza ngo ni ryari kandi ni gute yaba izasubiza Israel ku rupfu rwa Ismail Haniyeh wari umukuru wa Hamas wiciwe i Tehran tariki 31 Nyakanga 7.
Iran ishinja Israel kwicira Haniyeh ku butaka bwayo, kandi abategetsi bayo barahiye ko bazayihana. Israel ntacyo yavuze ariko byemerwa cyane ko ari yo iri inyuma y’urupfu rwa Haniyeh.
Mu itangazo ku cyumweru, Pentagon (ministeri y’ingabo za Amerika) yavuze ko Austin yohereje muri kariya karere ubwato bw’intambara bugendera munsi y’amazi bwitwa USS Georgia.
Ko kandi yategetse ubwato bw’intambara USS Abraham Lincoln butwaye indege kabuhariwe z’intambara za F-35C, kwihuta kurushaho mu rugendo burimo bwerekezayo.
Kugeza ubu ntibizwi neza icyo Iran irimo itegura gukora.
Hagati aho, igitero kuri Israel gishobora no guturuka kuri Hezbollah, umutwe wo muri Liban ufashwa na Iran.
Uyu mutwe, na wo warahiriye guhorera umukuru wawo Fuad Shukr wishwe na Israel ari i Beirut, amasaha macye mbere y’uko Haniyeh yicirwa i Tehran
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show