USA: Umuhanzikazi Nicki Minaj ukekwaho gukubita yasabiwe gutabwa muri yombi.
Polisi yo mu mujyi wa Detroit muri Michigan muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yasabye uburenganzira Ubushinjacyaha kugira ngo ite muri yombi Nicki Minaj ukurikiranweho gukubita Umujyanama we.
Nicki Minaj ashinjwa n’uwahoze ari umujyanama we, Brandon Garret, kumukubita mu bitaramo aherutse gukora yise ‘Pink Friday 2’.
Brandon Garret yatanze ikirego mu rukiko tariki ya 03 Mutarama 2025 amushinja kumukubita ubwo bari mu mujyi wa Detroit i Michigan muri Mata 2024.
Uyu Brandon yatanze ikirego avuga ko Nicki Minaj yamukubise urushyi nyuma yo kumubwira amagambo yamukomerekeje amaranganutima.
Mu kirego cye TMZ yabonye kopi, avuga ko Nicki Minaj yahise amusiga muri uyu mujyi yanze ko batahana mu modoka yari yabazanye, nyamara we avuga ko nta bushobozi yari afite bwo kwirwanaho.
Kuri ubu urukiko ruri gusuzuma ubusabe bwa Polisi ngo barebe niba imiterere y’ikirego yatuma Nicki Minaj yatabwa muri yombi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show