UEFA Champions League: Liverpool yatsinze Real Madrid 2-0, Kylian Mbappe akomeza kurikoroza.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 27 Ugushyingo 2024, Liverpool yakoze amateka itsinda Real Madrid ibitego 2-0 mu mukino wa UEFA Champions League wabereye kuri Anfield. Ni ubwa mbere Liverpool itsinze Real Madrid muri iri rushanwa kuva mu mwaka wa 2009.
Liverpool yatangiye umukino isatira cyane. Ku munota wa 4, Darwin yahushije igitego ubwo umupira yateye Raul Asensio wa Real Madrid yawugaruriye hafi yo kujya mu izamu. Mu minota yakurikiyeho, amakipe yombi yagize amahirwe yo gutsinda ariko abashinzwe izamu, cyane cyane Thibaut Courtois wa Real Madrid, bagaragaje ubuhanga buri hejuru. Igice cya mbere cyarangiye nta gitego kibonetse ku mpande zombi.
Liverpool yaje isatira cyane nyuma yo kugaragaza icyizere mu gice cya mbere. Ku munota wa 52, Alexis Mac Allister yafunguye amazamu ku mupira yahawe na Conor Bradley. Nyuma y’iminota mike, Real Madrid yabonye penaliti ariko Kylian Mbappe ayiteye umunyezamu wa Liverpool ayikuramo.
Liverpool yongeye gushimangira intsinzi ku munota wa 77 ubwo Cody Gakpo yatsindaga igitego cya kabiri ku mupira wahinduwe neza na Mohamed Salah. Real Madrid yagerageje kugaruka mu mukino ariko biranga.
Liverpool yaciye agahigo ko gutsinda Real Madrid nyuma y’imyaka 15 mu mikino ya UEFA Champions League.
Iyi ntsinzi yatumye ya Liverpool isoza imikino yo ku munsi wa gatanu iri ku mwanya wa mbere n’amanota 15.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show