DFB Pokal: Bayer Leverkusen yatsinze Bayern Munich igitego 1-0, iyisezerera itarenze umutaru.
Uyu mukino wahuzaga amakipe yombi ari guhangana cyane muri iyi minsi, nyuma y’aho mu mwaka ushize w’imikino, Leverkusen yegukanye ibikombe byombi bikinirwa mu Budage, ni umukino warangiye Bayer Leverkusen itsinze Bayern Munich igitego 1-0, iyisezerera muri ⅛ cy’Igikombe cy’Igihugu cyo mu Budage ’DFB Pokal’.
Ni umukino wagoye Bayern Munich cyane kuko ku munota wa 17 gusa, umunyezamu Manuel Neuer yahawe ikarita y’umutuku nyuma yo gukinira nabi Jeremie Frimpong.
Icyakora iyi kipe yakomeje kwihagarararo, ari nako ikiza izamu ryayo. Ku munota wa 69, Leverkusen yafunguye amazamu, ku mupira Alex Grimaldo yahinduye imbere y’izamu usanga Nathan Tella, atsinda igitego.
Bayern yagerageje gusatira ishaka kwishyura ariko ikagorwa no kubura rutahizamu Harry Kane wagiriye imvune mu mukino wa Dortmund mu impera z’icyumweru.
Myugariro Dayot Upamecano yabonye amahirwe akomeye yo kwishyura igitego, ariko umupira yateye ukubita igiti cy’izamu uvamo.
Kingsley Coman nawe yashobora kubona igitego ariko umupira mwiza yahinduriwe na Joshua Kimmich ntiyawuboneza mu izamu.
Umukino warangiye Bayer Leverkusen yatsinze Bayern Munich igitego 1-0, iyisezerera mu Gikombe cy’Igihugu, mu gihe yo yahise ikomeza muri ¼.
Ni ku nshuro ya kabiri Bayern Munich ititwara neza muri iri rushanwa kuko mu mwaka ushize, yasezerewe mu ijonjora rya na FC Saarbrücken.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show