English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

U Rwanda rwamaganye ibirego bya DRC birushunja gufatanya na Apple mu bucuruzi bw'amabuye y'agaciro

Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda Madame Yolanda Makolo  mu kiganio yagiranye n'ibiro ntaramkuru AFP yanyomoje ibirego by'igihugu cya Congo aho Leta y'igihugu ivugako yiteguye kurega uruganda rwa Apple iruryoza gukorana n'u Rwanda mu bikorwa by'ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro aba aturutse muri Repubulika Iharanura Demukarasi ya Congo  mu buryo butemewe n'amategeko.

Madame Makolo yavuzeko atari ubwa mbere Leta ya Kinshasa ihimba ibirego bishaka gusebya u Rwanda,akaba ariyo mpamvu ibyo Congo ivuga ari ibinyoma nkuko isanzwe ibikora,ubuvugizi bw'uruganda rwa Apple narwo rwateye utwatsi imvugo za Congo ku buryo  ibona amabuye ya gukoramo ibicuruzwa byayo.

Abanyamategeko ba DR Congo bashinja Apple kugura amabuye y'agaciro ava mu Burasirazuba bwa DR Congo akoherezwa mu buryo bwa magendu mu Rwanda ruturanye na yo,ubundi akinjizwa mu bucuruzi mpuzamahanga gusa u Rwanda rurabihakana.

Raporo zitandukanye zigaragaza ko ku rwego rw'isi u Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu mu kugira amabuye y'agaciro yo mu bwoko bwa Coltan ku mwanya wa 12 kugira gasegereti n'umwanya wa gatatu mu kugira amabuye ya Wolfram.



Izindi nkuru wasoma

Ingabo z'u Rwanda zirwanira mu Kirere zashimiwe na LONI kubwo umusanzu zikomeje gutanga

Umudepite mu Nteko Inshinga Amategeko y'u Rwanda yafatanwe intwaro

Ese koko u Rwanda rwaba rifite uruhare muri grenades zatewe i Bujumbura?

Kamonyi:Batanu bapfiriye mu kirombe cy'amabuye y'agaciro

Uyobora ingabo za Brigade ya 202 zo mu gihugu cya Tanzania yakiriwe mu Rwanda



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-29 04:14:36 CAT
Yasuwe: 34


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/U-Rwanda-rwamaganye-ibirego-bya-DRC-birushunja-gufatanya-na-Apple-mu-bucuruzi-bwamabuye-yagaciro.php