U Rwanda rugiye guhabwa inkunga na CAF yo kubaka sitade mpuzamahanga
Impuzamashirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika (CAF) yemereye u Rwanda inkunga yo kubaka imwe muri sitade esheshatu u Rwanda ruteganya kubaka zizaba ziri mu zunganira Sitade Amahoro iri hafi kuzura.
Mu kubaka izo sitade 6, CAF yemereye u Rwanda inkunga yo kubaka sitade imwe muri izo. iyo sitade izubakwa mu Karere ka Muhanga, ndetse iyo sitade ikazaba iri ku rwego mpuzamahanga.
Kugeza ubu Minisiteri ya Siporo yamaze kwimura abaturage bari batuye ahazubakwa iyo sitade ubu abo baturage bakaba bamaze no guhabwa ingurane y'imitungo yabo nkuko bitangazwa na Nshimiyimana Alex Ridamptus ushinzwe ibikorwa bya Siporo muri iyo Minisiteri.
Nshimiyimana Alex yatangajeko igisigaye ari ibiganiro bizahuza FERWAFA na CAF bakemeza itariki ya nyabo yo gutangiza ibikorwa byo kubaka iyo sitade.
CAF yemereye u Rwanda inkunga yo kubaka iyi sitade mu rwego rwo guteza imbere ibikorwa bya Siporo ariko no mu busanzwe u Rwanda rusanzwe rufitanye umubano mwiza n'iri shirahamwe.
Biteganijweko iyi sitade izaba yuzuye mu 2030 mu gihe nta kintu kizaba gihindutse.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show