English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

U Rwanda rugiye guhabwa inkunga na CAF yo kubaka sitade mpuzamahanga

Impuzamashirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika (CAF) yemereye u Rwanda inkunga yo kubaka imwe muri sitade esheshatu u Rwanda ruteganya kubaka zizaba ziri mu zunganira Sitade Amahoro iri hafi kuzura.

Mu kubaka izo sitade 6, CAF yemereye u Rwanda inkunga yo kubaka sitade imwe muri izo. iyo sitade izubakwa mu Karere ka Muhanga, ndetse iyo sitade ikazaba iri ku rwego mpuzamahanga.

Kugeza ubu Minisiteri ya Siporo yamaze kwimura abaturage bari batuye ahazubakwa iyo sitade ubu abo baturage bakaba bamaze no guhabwa ingurane y'imitungo yabo nkuko bitangazwa na Nshimiyimana Alex Ridamptus ushinzwe ibikorwa bya Siporo muri iyo Minisiteri.

Nshimiyimana Alex yatangajeko igisigaye ari ibiganiro bizahuza FERWAFA na CAF bakemeza itariki ya nyabo yo gutangiza ibikorwa byo kubaka iyo sitade.

CAF yemereye u Rwanda inkunga yo kubaka iyi sitade mu rwego rwo guteza imbere ibikorwa bya Siporo ariko no mu busanzwe u Rwanda rusanzwe rufitanye umubano mwiza n'iri shirahamwe.

Biteganijweko iyi sitade izaba yuzuye mu 2030 mu gihe nta kintu kizaba gihindutse.

 



Izindi nkuru wasoma

Ubucamanza mpuzamahanga bwarangije guhiga abakekwa gukora jenoside

Ingabo z'u Rwanda zirwanira mu Kirere zashimiwe na LONI kubwo umusanzu zikomeje gutanga

Umudepite mu Nteko Inshinga Amategeko y'u Rwanda yafatanwe intwaro

Ese koko u Rwanda rwaba rifite uruhare muri grenades zatewe i Bujumbura?

Uyobora ingabo za Brigade ya 202 zo mu gihugu cya Tanzania yakiriwe mu Rwanda



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-03-28 13:52:49 CAT
Yasuwe: 54


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/U-Rwanda-rugiye-guhabwa-inkunga-na-CAF-yo-kubaka-sitade-mpuzamahanga.php