English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

U Rwanda na Tony Football Excellence byinjiye mu mikoranire yo guteza imbere imikino mu mashuri.

 

Leta y’u Rwanda yasinyanye na Tony Football Excellence Programme (TFEP), amasezerano y’imikoranire agamije guteza imbere imikino itandukanye mu mashuri.

Ni amasezerano yasinyiwe mu Mujyi wa Kigali kuri iki Cyumweru, tariki 4 Nzeri 2022. Yashyizweho umukono na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa; Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine; Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi n’Umuyobozi wa Tony Football Excellence Program, Yonat Tony Miriam Listenberg.

Tony Football Excellence Programme ni umushinga w’Abanya-Israel ugamije guteza imbere abana bafite impano binyuze mu kwigisha imikino mu mashuri.

Mu Rwanda uzibanda ku kongerera ubushobozi abarimu n’abatoza, kubaka ibibuga bishya no kuvugurura ibishaje hamwe no kwigisha ikoranabuhanga mu mikino.

Biteganyijwe ko uzanafasha abana bari hagati y’imyaka itandatu na 18, aho mu biruhuko hazajya hategurwa amarushanwa guhera ku rwego rw’umudugudu kugera ku rw’igihugu.

Umuyobozi wa Tony Football Excellence Programme, Yonat Tony Miriam Listenberg, yashimiye umuhate w’u Rwanda mu korohereza ishoramari mu mikino.

Yagize ati “Ndashimira Umukuru w’Igihugu, Kagame Paul, udahwema koroshya ishoramari mu rubyiruko by’umwihariko mu mikino. Twizeye ko ubu bufatanye buzatanga umusaruro tukabona ejo hazaza u Rwanda rufite abakinnyi bakomeye.”

Amasezerano yasinywe yitezweho gufasha u Rwanda mu rugendo rwo gushaka abanyempano mu mikino itandukanye hakiri kare.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko aya masezerano yitezweho kuba umusemburo w’impinduka.

Yagize ati “Iyi gahunda tuyitezeho kuba umusemburo w’impinduka muri siporo yacu, haba mu guteza imbere imikino muri rusange no mu mashuri by’umwihariko.”

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yasabye abanyeshuri kubyaza umusaruro aya mahirwe yabashyiriweho.

Ati “Tuzirikana akamaro imikino igirira abanyeshuri, rero bagomba kumva ko siporo ituma bagira ubuzima bwiza bityo mu ishuri naho bikagenda neza. Ikindi kandi bakwiye kumenya ko siporo yigisha byinshi bizabafasha ejo hazaza.”

Umuyobozi wa RDB, Akamanzi Clare, yashimye Tony Football Excellence Programme yagaragaje ko igihugu cyanyuzwe no kugirirwa icyizere kigatoranyirizwa gushorwamo imari mu Rwanda.

Yagize ati “Ndashimira Tony Football Excellence Programme yahisemo gushora imari mu Rwanda. Ibi birashimangira gahunda y’igihugu yo kuba igicumbi cy’imikino. Ndizera ko iyi gahunda izafasha abana bacu kuzamura impano zabo.”

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 29 Nyakanga 2022, ni yo yemeje amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Tony Football Excellence Programme yo gushinga amashuri y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Biteganyijwe ko igice cya mbere cy’uyu mushinga kizahera mu Turere dutanu aritwo Burera, Muhanga, Rutsiro, Rwamagana na Kicukiro.

 

 



Izindi nkuru wasoma

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere

Umuyobozi wa UNMISS yashimye byimazeyo umuhate w'ingabo z'u Rwanda

Perezida yatahanye akanyamuneza ubwo u Rwanda rwatsindaga Argentine

Rwanda Shima Imana 2024 yagarutse muri Stade Amahoro



Author: Ndahimana Jean Pierre Published: 2022-09-04 21:15:30 CAT
Yasuwe: 236


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/U-Rwanda-na-Tony-Football-Excellence-byinjiye-mu-mikoranire-yo-guteza-imbere-imikino-mu-mashuri.php