Mu muhango wo kwakira indahiro y’abagize Guverinoma nshya, Perezida Paul Kagame yagaragaje impungenge ku bayobozi bashobora kwinjira mu nshingano batabizi neza, batabifitiye ubushake cyangwa imyumvire ihamye, abagereranya n’abantu baba bari muri “bisi batazi aho ijya.”
Yavuze ko igihugu gishobora kudatera imbere igihe abayobozi bacyo batumva inshingano zabo cyangwa batagira icyerekezo. Yashimangiye ko kuba mu buyobozi bidahagije, ahubwo ko hakenewe imyumvire isobanutse, ubushobozi n’ubushake bwo gukorera igihugu, aho kwitega ibisubizo bivuye hanze.
Perezida Kagame kandi yibukije abayobozi ko inshingano bahawe ziremereye kandi zisaba ubwitange no gutekereza ku nyungu rusange z’Abanyarwanda, aho kwikunda. Yihanangirije abumva ko kuyobora ari ishimwe aho kuba umurimo, ababwira ko igihugu gishobora gusubira inyuma igihe abayobozi batumva aho bavuye n’aho bagana.
Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ko Abanyarwanda bigira, bakiyumvamo ubushobozi bwo kwiyobora no gufata ibyemezo bibaganisha ku iterambere. Yavuze ko hakiri imyumvire y’uko amahanga ari yo agomba gufata iya mbere mu kubakiza, ayamagana yivuye inyuma. Yibukije abayobozi ko u Rwanda rugomba gushyira imbere imbaraga zarwo, rukamenya aho rujya, ntirube nk’abategerereje gucungurwa.
Uyu munsi w’irahira ry’abayobozi bashya wabaye n'umwanya wo guha isomo ry’ubuyobozi rirambye rishingiye ku kwiyemeza, kumva inshingano no kubahiriza indangagaciro z’igihugu. Perezida Kagame yasabye ko abayobozi bajya mu mirimo bayikora nk’abazi ko ari bo bashinzwe guhindura ejo hazaza h’u Rwanda, batagendeye ku rutonde rw’abashaka imyanya, ahubwo bashyize imbere gukorera Abanyarwanda.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show