English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

“Twaba turi ubusa, Twaba turi  muri bisi tutazi aho ijya” – Perezida Kagame

Mu muhango wo kwakira indahiro y’abagize Guverinoma nshya, Perezida Paul Kagame yagaragaje impungenge ku bayobozi bashobora kwinjira mu nshingano batabizi neza, batabifitiye ubushake cyangwa imyumvire ihamye, abagereranya n’abantu baba bari muri “bisi batazi aho ijya.”

Yavuze ko igihugu gishobora kudatera imbere igihe abayobozi bacyo batumva inshingano zabo cyangwa batagira icyerekezo. Yashimangiye ko kuba mu buyobozi bidahagije, ahubwo ko hakenewe imyumvire isobanutse, ubushobozi n’ubushake bwo gukorera igihugu, aho kwitega ibisubizo bivuye hanze.

Perezida Kagame kandi yibukije abayobozi ko inshingano bahawe ziremereye kandi zisaba ubwitange no gutekereza ku nyungu rusange z’Abanyarwanda, aho kwikunda. Yihanangirije abumva ko kuyobora ari ishimwe aho kuba umurimo, ababwira ko igihugu gishobora gusubira inyuma igihe abayobozi batumva aho bavuye n’aho bagana.

Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ko Abanyarwanda bigira, bakiyumvamo ubushobozi bwo kwiyobora no gufata ibyemezo bibaganisha ku iterambere. Yavuze ko hakiri imyumvire y’uko amahanga ari yo agomba gufata iya mbere mu kubakiza, ayamagana yivuye inyuma. Yibukije abayobozi ko u Rwanda rugomba gushyira imbere imbaraga zarwo, rukamenya aho rujya, ntirube nk’abategerereje gucungurwa.

Uyu munsi w’irahira ry’abayobozi bashya wabaye n'umwanya wo guha isomo ry’ubuyobozi rirambye  rishingiye ku kwiyemeza, kumva inshingano no kubahiriza indangagaciro z’igihugu. Perezida Kagame yasabye ko abayobozi bajya mu mirimo bayikora nk’abazi ko ari bo bashinzwe guhindura ejo hazaza h’u Rwanda, batagendeye ku rutonde rw’abashaka imyanya, ahubwo bashyize imbere gukorera Abanyarwanda.

 



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y’UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE KAMUBUGA MURI GAKENKE

Abofisiye bato 1029 bahawe amapeti, Brian Kagame n'umwe muri bo”

Ingabo z’u Rwanda muri MINUSCA zohereje impano y’ubumenyi ku banyeshuri ba Lycée Buganda

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREREYE CYUVE MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BUGESHI MURI RUBAVU



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-07-25 14:22:16 CAT
Yasuwe: 207


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Twaba-turi-ubusa-Twaba-turi--muri-bisi-tutazi-aho-ijya--Perezida-Kagame.php