English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Turahirwa Moses  washinze'Moshions' yitabye urukiko

Moses Turahirwa washinze inzu y'imideli ya 'Moshions' yitabye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ngo aburanishwe ku byaha aregwa.

Ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano mu byangombwa bye, aho ngo yiyise igitsina gore kandi mu byangombwabye ndangamimerere ari igitsina gabo.

Anashinjwa kandi gukoresha ikiyobyabwenge cy'urumogi.

Moses yamamaye cyane mu gukora imyenda ikorerwa mu Rwanda 'made in Rwanda' izwi nka Moshions irangwa n'udushushanyo tw'imigongo.

Ni imyambaro yamamaye cyane kuko n'abenshi mu bayobozi b'Igihugu n'abandi bifite bagaragaye bayambaye mu bihe bitandukanye

Yanagaragaye mu mashusho ku mbuga nkoranyambaga ari guceza yambaye ubusa, abakoresha imbuga nkoranyambaga bakamushinja ubutinganyi, we yiregura avuga ko ari amashusho ya filimi bateguraga yagiye hanze atabizi.

Afungwa by'agateganyo iminsi 30 yari yajuriye ko ashaka kuburana kare ariko urukiko ntirwabyemera.

 



Izindi nkuru wasoma

Alain Mukuralinda yitabye Imana.

Alain Mukuralinda wahoze ari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma yitabye Imana ku myaka 55

Padiri Nkurunziza wa Diyosezi ya Ruhengeri yitabye Imana

Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara yitabye Imana: Urugendo rwe mu Gisirikare n’inkuru y’ubuzima bwe

Ibyiza Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga agenerwa kugira ngo asohoze inshingano ze neza



Author: Chief Editor Published: 2023-06-12 11:08:31 CAT
Yasuwe: 515


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Turahirwa-Moses--washinzeMoshions-yitabye-urukiko.php