Sudani na Russia bagiranye amasezerano akomeye mu bufatanye bwa Gisirikare n’Ubukungu.
Sudani na Russia byemeje ubufatanye bukomeye mu bya gisirikare n’ubukungu, aho u Burusiya bwemerewe kubaka ikigo cy’ingabo zirwanira mu mazi ku nkombe za Sudani, kikazajya giparikwaho ubwato bw’intambara bw’u Burusiya ndetse bukahahererwa serivisi mu gihe bwagize ikibazo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sudani, Ali Youssef Ahmed Al-Sharif, yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru i Moscow ari kumwe na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov.
Uyu mushinga washyizweho umukono bwa mbere mu Ukuboza 2020, ariko impande zombi zongeye kuwemeza nk’uburyo bwo gukomeza umubano wazo. Iki kigo kizakira abasirikare b’u Burusiya bari hagati ya 300 na 400, ndetse n’ubwato butarenze bune icyarimwe.
Minisitiri Lavrov yashimangiye ko u Burusiya bushyigikiye ihagarikwa ry’imirwano muri Sudani, hagashyirwaho ibiganiro bihuriweho n’impande zihanganye, harimo ingabo za leta n’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF).
Yongeye kwibutsa ko u Burusiya bukomeje ubufatanye n’ibihugu by’Afurika, nubwo ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byashyizeho ibihano.
Amasezerano y’Ubukungu na Sudani
Sudani na Russia baganiriye ku mishinga minini y’ubukungu, aho ibigo bikomeye by’u Burusiya nk’Rosneft na Gazprom byahawe uduce 22 two gucukuramo peteroli na gaz. By’umwihariko, Sudani yifuza gukorana n’u Burusiya mu mishinga y’inganda, ubucuruzi, n’ubucukuzi bwa peteroli mu mariba 20 ari mu bice bitarimo intambara.
Sudani ifata aya masezerano nk’amahirwe yo kongera imbaraga mu bukungu bwayo no kwifashisha ubufatanye bwa gisirikare mu gucunga umutekano wayo.
Iyi ntambwe y’ingenzi ije mu gihe Sudani ikomeje gushaka ibisubizo byafasha igihugu kwikura mu bibazo by’ubukungu n’umutekano, by’umwihariko nyuma y’intambara imaze igihe hagati y’ingabo za leta na RSF.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show