Sobanukirwa amateka n’ibigwi bya Soraya Hakuziyaremye wagizwe Guverineri wa BNR.
Kuri uyu wa 25 Gashyantare 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abayobozi bashya barimo Madamu Soraya Hakuziyaremye wagizwe Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), asimbuye John Rwangombwa wari umaze imyaka 12 kuri uwo mwanya, nk’uko byasohotse mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.
Soraya Hakuziyaremye: Umunyamwuga w’inararibonye mu bijyanye n’imari ni muntu ki?
Soraya Hakuziyaremye ni umwe mu banyamwuga bafite ubunararibonye mu bijyanye n’imicungire y’imari n’iterambere ry’ubukungu. Yari amaze imyaka ine ari Visi Guverineri wa BNR, umwanya yahawe muri Werurwe 2021 asimbuye Monique Nsanzabaganwa wagizwe Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Uyu mugore w’umunyamurava, yigeze no kuba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda guhera ku wa 18 Ukwakira 2018. Muri iyo myaka, yakoze ibishoboka mu guteza imbere ishoramari n’inganda, by’umwihariko ubucuruzi bw’imbere mu gihugu n’ubwambukiranya imipaka.
Amashuri n’ubunararibonye mu kazi
Soraya Hakuziyaremye yavukiye i Bruxelles mu Bubiligi ariko akurira mu Rwanda. Amashuri yisumbuye yayigiye muri École Belge de Kigali, aho yize ibijyanye n’imibare n’ubugenge (Maths & Physics). Yakomereje amasomo ye mu bijyanye n’ubucuruzi mu Ishuri ry’Ubucuruzi rya Solvay mu Bubiligi, ndetse no muri Thunderbird School of Global Management muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu rugendo rwe rw’akazi, yakoze mu bigo bikomeye by’imari n’amabanki ku rwego mpuzamahanga. Yabaye Umugenzuzi Mukuru muri BNP Paribas i Paris ndetse anaba Umuyobozi muri Fortis Bank i Bruxelles.
Mu 2012, yagarutse mu Rwanda agirwa Umujyanama Mukuru wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, aho yagize uruhare mu guteza imbere ubufatanye bw’ubukungu n’ishoramari mpuzamahanga.
Soraya Hakuziyaremye yagiye anakora mu yindi mirimo myinshi ijyanye n’iterambere ry’urwego rw’imari, aho yaharaniraga imiyoborere myiza y’ibigo by’imari n’ishinganisha ry’ubukungu bw’igihugu ku isoko mpuzamahanga.
Impinduka muri BNR n’icyizere gishyizwe ku mutwe wa Soraya Hakuziyaremye.
Iyi mpinduka mu buyobozi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda ije mu gihe igihugu gikomeje kunoza igenamigambi ry’ubukungu, cyane cyane mu rwego rwo guteza imbere imikorere y’amabanki, gucunga neza ifaranga ry’igihugu, no guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane.
Soraya Hakuziyaremye yinjiye muri BNR nk’umuyobozi mukuru afite ubunararibonye bukomeye mu miyoborere y’ibigo by’imari bikomeye. Abasesenguzi b’ibijyanye n’ubukungu bemeza ko ubunararibonye bwe buzafasha mu gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda nziza zo guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda, by’umwihariko binyuze mu gukomeza kurengera agaciro k’ifaranga no guteza imbere isoko ry’imari.
Uyu mugore, wigaragaje nk’umwe mu bayobozi bafite icyerekezo, aratangira inshingano nshya muri Banki Nkuru y’u Rwanda asabwa gukomeza umurongo mwiza w’ubukungu bw’igihugu, bikajyana n’icyizere Perezida wa Repubulika yamugiriye mu kumushinga izi nshingano zikomeye, mukazi ke azungirizwa na Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Visi Guverineri .
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show