English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Snoop Dogg agiye gushyingira umukobwa umwe rukumbi yabyaye

 

Ibyishimo ni byose mu muryango wa Snoop Dogg witegura gushyingira Cori Broadus wamenyakenya nka Cori B, wamaze kwambikwa impeta n’umusore bitegura kurushinga.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2022 nibwo Cori B. w’imyaka 23 yambitswe impeta na Wayne Deuce bamaze igihe bakundana.

Binyujijwe ku mbuga nkoranyambaga yaba iya Snoop Dogg cyangwa umugore we Shante Broadus bamaranye imyaka 25, bagaragaje ko bashimishijwe cyane no kuba umukobwa wabo yitegura kurushinga.

Mu butumwa bahuriyeho bagize bati “Igikomangomakazi yabonye Igikomangoma cye! Turakwishimiye mutima, urakaza neza Mukwe wacu.”

Uretse ababyeyi ba Cori B. bagaragaje ko bishimiye aba bana bagiye kurushinga, nabo ubwabo ntibahishe amarangamutima yabo.

Wyne yagize ati “Ntabwo ari njye uzarota ku mazina yawe hiyongereyeho iryanjye!”

Cori B. mu 2021 yagiye kuri Instagram ye ahishura uko amaze igihe ahura n’ingaruka z’agahinda gakabije yagize kari kagiye gutuma yiyahura.

Icyo gihe abiganjemo abafana ba se umubyara bibasiye Wayne Deuce bari bamaze igihe bakundana bamushinja gukundira uyu mukobwa ko afite Se w’icyamamare bityo ntamugaragarize urukundo rwa nyarwo.

Ni amagambo yacubijwe n’uyu mukobwa wahakanye ibyavugwaga ahamya ko we n’umukunzi we bakundana uruzira uburyarya bityo ko nta wukwiye kubyitiranya.

Cori B. ni we mukobwa rukumbi Snoop Dogg yabyaye mu bana bane afitanye na Shante Broadus, uyu mukobwa akaba yaragerageje kuririmba abishyigikiwemo na Se umubyara, icyakora ntabwo byaje kumuhira.

Yanditswe na Yves Iyaremye



Izindi nkuru wasoma

Ibidasanzwe mu mpera za Mata: Abakozi ba Leta n’abikorera bagiye kuruhuka byeruye

Nyuma y’igihe arembeye muri Amerika, agiye gutungurana mu gitaramo gikomeye i Kampala

Rusizi: Uko byagendekeye umukobwa wabyariye mu nzira agahita aniga uruhinja rwe

Kubaho ni ihame, nta muntu uzongera kuduhungabanyiriza ubumwe- Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente

Umukobwa wo mu Bushinwa yatunguye benshi kubera kuba mu bwiherero bwo ku kazi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022-11-27 08:27:13 CAT
Yasuwe: 434


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Snoop-Dogg-agiye-gushyingira-umukobwa-umwe-rukumbi-yabyaye.php