English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
ShaddyBoo na Bruce Melodie batawe muri yombi


Ijambonews. 2020-08-11 14:01:43

Umuhanzi Bruce Melodie hamwe n’umugore umaze kumenyekana cyane ku mbuga nkoranyambaga, Uwimbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo batawe muri yombi na Polisi bashinjwa kurenga ku mategeko yo kurwanya Coronavirus no gukwiza urusaku.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera avuga ko bafashwe bari kunywa nyuma y’amasaha yagenenwe ngo buri wese abe yageze aho aba, ni ukuvuga saa tatu z’ijoro.

Polisi kandi ivuga bavuye aho batuye bakajya ku Kimironko gusura umuntu, bagerayo bakanywa bagacuranga bakaza kurenza amasaha yo kuba mu rugo.

CP Kabera ati: “ Ayo makuru niyo. Bafashwe muri Week-end bari kunywa, baracuranga, mbese muri make bakurikiranyweho kwica amabwiriza areba buri Munyarwanda yo kwirinda COVID-19.

” Abajijwe niba kuba baracuranze bagasakuriza abaturanyi kandi bisanzwe ari icyaha ukwacyo, CP Kabera yavuze ko ibyo biri gusuzumwa ukwabyo, ariko ko icyo Polisi yabafatiye cyane cyane ari ukutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Polisi yibutsa buri wese ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ari inshingano ze kandi bikaba ariwe wa mbere bigirira akamaro. Ivuga ko uwo ariwe wese uzayarengaho azabikurikiranwaho, yaba icyamamare cyangwa undi uwo ariwe wese.

 

Bruce Melodie na ShaddyBoo bafunzwe bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus no guteza urusaku mu baturanyi



Izindi nkuru wasoma

Abofisiye bato 1029 bahawe amapeti, Brian Kagame n'umwe muri bo”

Ingabo z’u Rwanda muri MINUSCA zohereje impano y’ubumenyi ku banyeshuri ba Lycée Buganda

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREREYE CYUVE MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BUGESHI MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BUGESHI MURI RUBAVU



Author: Ijambonews Published: 2020-08-11 14:01:43 CAT
Yasuwe: 1330


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
ShaddyBoo-na-Bruce-Melodie-batawe-muri-yombi.php