English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Sergeant Minani Gervais wishe abantu batanu yakatiwe igifungo cya burundu.

Kuri uyu wa Mbere tariki 09 Ukuboza 2024, Urukiko rwa Gisirikare rwakatiye Sergeant Minani Gervais igihano cy’igifungo cya burundu ndetse no kwamburwa impeta za gisirikare.

Sergeant Minani Gervais yari akurikiranyweho icyaha yakozwe tariki 13 Ugushyingo 2024, cyo kurasa abaturage batanu bo mu Murenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke.

Sergeant Minani, yahamijwe ibyaha birimo kurasa atabiherewe uburenganzira n’umukuriye, ubwicanyi buturutse ku bushake, kwangiza no kuzimiza igikoresho cya Gisirikare.

Sergeant Minani Gervais w’imyaka 39 yarashe abarimo Benemugabo Denis w’imyaka 17, Habumugisha Onesphore w’imyaka 20, Sindayiheba Zephanie w’imyaka 44, Muhawenimana Jonas w’imyaka 35, na Nsekambabaye Ezira w’imyaka 51. Aba bose bahise bapfa.

Zimwe mu mpamvu zatumye akatirwa n’urukiko gufungwa burundu ni uko mu rubanza rwe Umushinjacyaha yashimangiye ko Sergeant Minani Gervais yihoreye akoresheje imbaraga z’umurengera.

Umushinjacyaha yashimangiye ko uregwa afite ubumenyi buhagije mu gisirikare bwo kuba yari kwirwanaho adakoresheje imbunda cyangwa akifashisha inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zikabakiranura. Ikindi ni uko Sergeant Minani yari kwihorera ku wo bari bagiranye amakimbirane aho guhohotera abo batagiranye ikibazo, nubwo na byo bitari kumuhanaguraho icyaha.

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwasabye urukiko kwakira no kwemeza ibyaha Sergeant Minani Gervais ashinjwa kuko n’ubusanzwe yari afite imyitwarire mibi aho yagiye ahanwa mu buryo butandukanye harimo no gufungwa.

Sergeant Minani Gervais ubwo yaburanaga mu mizi yemeye ibyaha, anongera gusaba imbabazi imiryango yahemukiye.



Izindi nkuru wasoma

Gukubita abantu bazizwa kwamagana EBM: Icyo umuco wo gukoresha ubutabera ushobora guhindura.

Nyanza: Impanuka y’imodoka yahitanye abantu Batatu, abandi Bane barakomereka.

Perezida Kagame yavuze ko abasaba abaguzi kubishyura mu Madorali bagomba kubihagarika burundu.

Abantu 12 bakubiswe n’inkuba bane muri bo bahita bitaba Imana.

Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko uwishe abantu 15 muri New Orleans yahoze mu ngabo z’Igihugu.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-09 17:11:33 CAT
Yasuwe: 49


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Sergeant-Minani-Gervais-wishe-abantu-batanu-yakatiwe-igifungo-cya-burundu.php