Se wa Adele barebanaga ay’ingwe yapfuye
Se w’umuhanzikazi w’Umwongereza Adele Laurie Blue Adkins [Adele] witwa Mark Evans wamutaye afite imyaka itatu y’amavuko, yapfuye ku myaka 57 yishwe na ‘cancer y’amara’.
Page Six yatangaje ko uyu mugabo mu buzima bwe yaranzwe n’ubusinzi bukabije, ndetse nyuma yo guta umuryango we ubwo Adele yari afite imyaka itatu, yagiye ashaka kongera kwiyunga n’umukobwa we ariko undi akamubera ibamba.
Mu 2017 ubwo Adele yakiraga igihembo cya Grammy yabwiye umujyanama we mu muziki ati ‘ngukunda nka data’.
Icyo gihe imbere y’itangazamakuru ryari ryamutunze camera yagize ati “Ntabwo nkunda data, niko bimeze. Kuko nta cyo avuze mu buzima bwanjye. Ngukunda nka data. Ntabwo mwanga, ni data.”
Mark Evans mu 2011 yabwiye The Sun ko ari umubyeyi wangiritse kubera kunywa inzoga mu buryo bukabije.
Ati “Buri munsi nywa litiro ebyiri za Vodka ndetse n’ibirahuri birindwi cyangwa umunani bya Stella. Nanyweye muri ubwo buryo mu myaka nk’irindwi. Imana niyo yonyine izi ukuntu nabibayemo. Naterwaga ipfunwe cyane n’icyo nzaba ndetse gusa ikintu nari nzi nzakora kuri Adele ni ukutambona meze gutyo.”
Adele yarezwe na nyina Penny Adkins i Londres mu Bwongereza ubwo se yamaraga kubata.
Umubyeyi wa Adele witabye Imana
Adele yabuze umubyeyi we
Evans yatangaje ko arwaye cancer y’amara mu 2013. Ubwo yavugaga ko ababajwe no kuba atarahura n’umwukuru we Angelo Adkins. Umuhungu Adele yabyaranye Simon Konecki batandukanye. Ntabwo bizwi niba uyu mubyeyi apfuye abashije kubona uyu mwuzukuru we.
Se wa Adele yitabye Imana ari mu bukene bukomeye bwo kutagira n’inzu mu gihe umukobwa we aba mu nyubako ya miliyoni 8.5£. Ibintu byakunze kutavugwaho rumwe na benshi ariko abandi bakavuga ko aribyo uyu mubyeyi yari akwiye kuko atitaye ku muryango we.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show