English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Yapfuye rubi: Banze gushyingura umukobwa kubera inyamaswa  zasohokaga mu myanya y’ibanga ye.

Umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 19 wo mu karere ka Burera, yapfuye urupfu rw’amayobera, aho umubyeyi we ndetse n’abaturage bahatuye bavuga ko ari amarozi, kuko ngo yapfuye ibisimba bitandukanye birimo inzoka, imbeba n’ibindi bimusohokamo.

Ibi byamenyekanye mu gitondo cyo kuwa 4 Mutarama 2025 mu murenge wa Rugarama mu kagari ka Karangara, aho abaganiriye na TV1 dukesha iyi nkuru bavuze ko ngo uwo mukobwa mbere yo gupfa yasohoraga inyamaswa zitandukanye zirimo ibikeri, inzoka, imbeba n’ibindi, ariko kumushyingura bikaba byari byabaye ikibazo kubera ko nyina yifuza ubutabera.

Nyirantegerejimana Beatrice, ni nyina wa nyakwigendera, yavuze ko umwana we uko yapfuye bitamenyerewe nk’urupfu rusanzwe, akavuga ko ashobora kuba yararozwe n’abari bamaze iminsi bamutoteza.

Ati “Umwana wanjye yararozwe, umwana nubwo apfuye apfuye rubi, apfuye ibisimba ibyo ari byo byose biri gusosoka, birimo inzoka, imbeba, imitubu, ibikeri, byose bimusohokamo mu myanya y’ibanga, abaganga narabiberetse n’ibintu bimeze nk’amafi n’ibindi byose byazaga.”

Ibi byatumye abaturage bahazindukira ndetse batabaza n’inzego z’ibanze zirahagera kugira ngo hakorwe iperereza hamenyekanye icyishe uwo mukobwa.

Umuyobozi w’umurenge wa Rugarama, Egide Ndayisaba, yavuze ko inzego z’umutekano zifatanije n’inzego z’ibanze ndetse n’iz’ubugenzacyaha zahageze kugira ngo hakorwe iperereza.

Ati “Ubwo yamaraga gupfa nibwo hazamutse icyo kintu kivuga ko bashobora kuba baramuroze, ariko twe twasabye inzego zibishinzwe ko zabikurikirana bakajya kwa muganga bakamupima bakamenya icyamwishe, hanyuma bikazajya mu nkiko.”

Amakuru avuga ko umurambo w’uwo mwana w’umukobwa wajyanwe ku bitaro kugira ngo upimwe.



Izindi nkuru wasoma

Yavuze ko agiye gutaha, mu gitondo basanga yapfuye: Byinshi ku rupfu rw’umubyeyi wa Chriss Eazy

AFC/M23: Intwaro y’Ibanga y’Abanyapolitiki Bashaje Bashaka Guhirika Ubutegetsi bwa Tshisekedi

Uko umukobwa w’imyaka 12 utunzwe no kwigurisha ku bagabo mu mihanda ya Kigali

Huye: Ibishinjwa umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo kubera 300 Frw

Ibikwiye kwitabwaho mu gukora isuku mu myanya y’ibanga y’abagore by’umwihariko mu gitsina



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-07 08:36:10 CAT
Yasuwe: 313


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Yapfuye-rubi-Banze-gushyingura-umukobwa-kubera-inyamaswa--zasohokaga-mu-myanya-yibanga-ye.php