English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Sadio Mane yakoze ubukwe n'umukobwa w'imyaka 19

Umunya Senegal w'imyaka 31  ukinira ikipe ya Al  Nassr yo muri Saudi Arabia  yashingiranywe n'umukinzi we w'imyaka 19 y'amavuko.

IIbirori byabaye  ku cyumweru tariki ya 07 Mutarama 2024, ni  mu gihe  Sadio Mane  yari yatangaje ko ibyo birori bizaba ku munsi wo kuwa gatandatu ndetse no ku cyumweru kandi bikitabirwa n'inshuti ze za hafi ndetse nabo mu muryango we gusa.

Kugeza ubu nta mafoto arajya hanze aba bombi bari kumwe usibye amafoto ya Aicha Tamba w'imyaka 19 wambitswe impeta na Sadio Mane.

M'Ukwakira 2023 amakuru yagiye hanze avuga ko Sadio Mane yakoze ubukwe ariko birangira bitabaye impamo.

Aicha Tamba akomoka muri Senegal akaba ari umukobwa wa Amadou Tamba umwubatsi w'umuhanga muri icyo gihugu.

Sadio Mane ari mu ikipe y'igihugu ya Senegal aho bari kwitegura umukino  bazakina mo n'ikipe y'igihugu ya Gambia mu mikino yo kwitegura igikombe cya Afurika. 



Izindi nkuru wasoma

Ibyaranze ubukwe bwa Musengamana BĂ©atha wamenyekanye mu ndirimbo Azabatsinda Kagame.

Umuhanzi Bebe Cool yashimiye Bbi Wine kubera igikorwa cy’indashyikirwa yakoze.

Masita yakoze ikindi gikorwa cy’agatangaza , nyuma yo gutsindira isoko ryo kwambika Amavubi.

Umuhanzikazi Spice Diana yanyomoje amakuru yavugaga ko yakoranye ubukwe n’Umugande.

Umuhanzi Da Rest uzwi mu ndirimbo ziganjemo iz’urukundo, agiye gukora ubukwe.



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-01-08 14:07:25 CAT
Yasuwe: 385


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Sadio-Mane-yakoze-ubukwe-numukobwa-wimyaka-19.php