English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rutsiro: Umusore arahigwa bukware nyuma yo gukekwaho gusambanya abana 2 mu ishyamba

Mu Murenge wa Nyabirasi, Akarere ka Rutsiro, haravugwa inkuru ibabaje y’umusore w’imyaka 20 ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana babiri b’abakobwa, umwe w’imyaka 12 n’undi w’imyaka 13, ubwo bari bagiye gutashya inkwi mu ishyamba rya Gatoto. Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa 2 Gicurasi 2025.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi, Bwana Mpirwa Migabo, yahamirije IGIHE iby’aya makuru, avuga ko bakeka ko uyu musore yahise atoroka nyuma yo gukora icyaha, ariko ko inzego z’umutekano zatangiye kumushakisha ku buryo bukomeye.

Yagize ati: “Ni byo koko uwo musore akekwaho gusambanya abana babiri barimo ufite imyaka 13 n’undi w’imyaka 12. Abo bana yabasanze mu ishyamba rya Gatoto ubwo bari bagiye gutashya inkwi, aza kubafata ku ngufu. Bahise bataha bajya kwa Mudugudu, natwe duhamagazwa dutangira gukurikirana.”

Abo bana bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyabirasi, hanyuma boherezwa ku bitaro bya Murunda kugira ngo bakorerwe isuzuma n’ubundi bufasha bukwiriye.

Migabo yasabye abaturage kwitandukanya n’ingeso mbi zirimo gusambanya abana, yibutsa ko ubutabera buzahanisha igihano gikwiye uwo ari we wese uhamijwe icyaha nk’iki.

Inzego z’umutekano ziri gukorana bya hafi n’abaturage mu gushaka uwo musore kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera.

Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Ariko ubundi bisa bite gukundana n’umusore w’inkandagirabitabo?

PSG yasesekaye ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League nyuma yo gusuzugura Arsenal

Kashmir yongeye kuba igicumbi cy’amaraso nyuma y’igitero cyahitanye abantu 15

Rutsiro: Inkuru ibabaje y’uwatakambiye Leta ngo azapfane itara n’udufaranga nk’abandi

Rutsiro: Muri bane bagwiriwe n’igisimu bacukura amabuye umwe yahasize ubuzima



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-05-04 10:39:13 CAT
Yasuwe: 93


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rutsiro-Umusore-arahigwa-bukware-nyuma-yo-gukekwaho-gusambanya-abana-2-mu-ishyamba.php