English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rutahizamu w’umunya-Cameroon, Aziz Bassane Kalougna yasuzuguye ikipe ya Rayon Sports.

Kuri uyu wa mbere tariki 23 Ukuboza 2024 rutahizamu wa Rayon Sports ukina aciye ku ruhande, Aziz Bassane Kalougna yahagurutse hano mu Rwanda yerekeza mu gihugu cya Cameroon mu biruhuko atabyemerewe bigafatwa nko kurenga ku mategeko agenga abakinnyi ba b’iyi kipe.

Aziz Bassane Kalougna amaze iminsi bivugwa ko arimo gusaba uruhushya ikipe ya Rayon Sports kugirango ajye mu biruhuko iwabo by’iminsi mikuru ariko ikipe yaramwangiye kubera imyitozo yari irimo gukora yitegura imikino 2 isigaje kugirango imikino ibanza ya Shampiyona irangire.

Amakuru ahari kugeza ubu, aravuga ko Aziz Bassane yagiye mu biruhuko nta ruhushya afite bisa nkaho ari ugususugura ikipe ya Rayon Sports yari yaramwimye uruhushya.

Aziz Bassane aza muri Rayon Sports mu meshyi y’uyu mwaka wa 2024, ntabwo yigeze ahabwa amafaranga yaguzwe( Recruitment fees) angana na Milliyoni 8, bivuze ko agiye arimo no kwishyuza iyi kipe aya mafaranga.

Kugeza ubu ntabwo abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports barahembwa amafaranga y’umushahara w’ukwezi kwa 11 ndetse n’uku kwezi kwa 12 kurimo kugera ku musozo.

Ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere w’agateganyo ku rutonde rwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda n’amanota 33, irarusha APR FC iyikurikiye amanota 8 nubwo igifite ikirarane itarakina.



Izindi nkuru wasoma

Rayon Sports yinjije akayabo ka Miliyoni 152 348 000 Frw mu mukino wayihuje na APR FC.

Rutahizamu w’umunya-Cameroon, Aziz Bassane Kalougna yasuzuguye ikipe ya Rayon Sports.

Rayon Sports yashyizeho ubuyobozi bushya bugomba kureberera imyitwarire y’abanyamuryango.

Rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports yahawe ikiruhuko gito kubera imvune yoroheje.

Inkuru irambuye: Umukinnyi Malipangu wagombaga gusinya muri Rayon Sports yabonye indi kipe.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-23 19:35:11 CAT
Yasuwe: 13


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rutahizamu-wumunyaCameroon-Aziz-Bassane-Kalougna-yasuzuguye-ikipe-ya-Rayon-Sports.php