Uko ikibumbano cya Macron kibwe kikajyanwa imbere ya Ambasade y’u Burusiya
Mu gikorwa gisa n’ikinamico yateguwe neza, abanyamuryango b’umuryango Greenpeace uharanira kurengera ibidukikije, bibye ikibumbano cy’umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa, Emmanuel Macron, cyabaga mu nzu ndangamurage ya Grévin i Paris, tariki ya 2 Kamena 2025.
Aba bantu binjiye mu nzu nk’abakerarugendo, ariko bagezemo bahindura imyambaro bambara nk’abakozi, bafata ikibumbano cya Macron bagishyira mu gitambaro, bakinyuza mu nzira yihutirwa isohokerwamo mu gihe cy’ibibazo, nk’abari mu kibazo cy’umutekano.
Igitangaje kurushaho, ni aho cyahise kijyanwa: imbere ya Ambasade y’u Burusiya, aho bashyize ubutumwa bunenga Perezida Macron ko avuga ko ashyigikiye Ukraine, nyamara agakomeza ubucuruzi n’u Burusiya mu buryo bwa rwihishwa.
Greenpeace ivuga ko Macron “akina umukino w’indimi ebyiri” mu gihe intambara ikomeje gutwara ubuzima bwa benshi muri Ukraine. Umuyobozi wa Greenpeace France, Jean-François Julliard, yasabye Perezida Macron kwerekana ibikorwa bihura n’amagambo ye, akareka ubucuruzi n’u Burusiya burimo gaz, amakara, n’ifumbire mvaruganda.
Ibi byose bibaye mu gihe ubushakashatsi bwa Centre for Research on Energy and Clean Air (CREA) buherutse kwerekana ko nubwo u Burusiya bwafatiwe ibihano, bukomeje kungukira cyane mu byoherezwa mu bihugu by’u Burayi birimo n’u Bufaransa.
Ikibumbano cyibwe gifite agaciro ka €40,000. Abacyibye bavuga ko bacyitije nk’igikoresho cy’ubukangurambaga, ndetse kugeza ubu nta n'umwe urafatwa.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show