English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rusizi: Gitifu ukekwaho gusambanya umugore w’abandi  yahagaritswe by’agateganyo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama, yabaye ahagaritswe by’agateganyo kuko hari ibyo akurikiranyweho.

Ibi byatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku biro by’Akarere ka Rusizi ku wa 14 Ugushyingo 2024.

Iki kiganiro cyabaye nyuma y’ibyumweru 2, ubwo uyu muyobozi yaketsweho gusambanya umugore w’abandi inkuru ikaba kimomo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Kugeza ubu Umurenge yari ayoboye uyobowe by’agateganyo n’umukozi w’umurenge ushinzwe imiyoborere.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Anicet Kibiliga, yavuze ko impamvu uyu Murenge uyobowe n’umuyobozi w’agateganyo ari uko hari ibyo uwo Gitifu akurikiranyweho.

Ati “Hariyo umuyobozi uyu munsi serivisi ziratangwa mu baturage ku buryo nta kibazo. Ikiba kigamijwe cya mbere ni uko abaturage babona serivisi. Iyo abaturage babona serivisi nta bijujuta, ntekereza ko nta kibazo gihari mu Bugarama n’uhari nawe aragaragara.’’

Yakomeje agira ati “Hari ibyo ari gukurikiranwaho muri iyi minsi niyo mpamvu adahari. Ni ukuvuga ngo ikurikiranwaho nirirangira muzamubona, aho ngaho cyangwa se bizaterwa n’icyo abari gukurikirana basanze, niba ibyo ari gukurikiranwaho bimuhama cyangwa bitamuhama.’’

Nyuma y’iki kirego, umugore wavuzweho gusambana n’uyu muyobozi yumvikanye ku mbuga nkoranyambafa avuga ko we na gitifu batasambanye ko ahubwo ari akagambane kakorewe uyu muyobozi.



Izindi nkuru wasoma

Kugabanuka kw'ubugome n'ubumwe mu buzima bwite: Dore uburenganzira bw’umugore mu muryango.

Kamonyi barahiga bukware uwateye undi Grenade amuziza kugirana umubano udasazwe n’umugore we.

Rubavu: Umugabo yitwikiye inzu ye nyuma yo kwangira umugore n’abana be kuyinjiramo.

USA: Urubanza rwa Khalid Sheikh Mohammed ukekwaho gutegura ibitero byo mu 2001 rwasubitswe.

Akekwaho kwica umugore we nyuma yo kumukubita bakaryama agihumeka ariko bugacya yapfuye.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-15 08:39:06 CAT
Yasuwe: 77


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rusizi-Gitifu-ukekwaho-gusambanya-umugore-wabandi--yahagaritswe-byagateganyo.php