Ruhango:Undi munyeshuri yishwe n’ibicurane bamwe barakeka ko ari Covid-19
Nyuma y’iminsi mike umunyeshuri wo mu Karere ka Nyanza apfuye bigakekwako ari ibicurane,undi wo mu Karere ka Ruhango nawe yapfuye yishwe n’ibicurane, abantu benshi bakomeje kubyibazaho.
Uyu munyeshuri witwa Aimee Iradukunda Christiane yigaga ku ishuri rya Groupe Scolaire Ndangaburezi Ruhango akaba yari amaze iminsi yaroherejwe iwabo nyuma yo kubona arushaho kuremba.
Aimee Iradukunda yari umwe mu banyeshyuri 72 bajyanwe mu bitaro mu cyumweru gishize bakekwaho Covid-19 kubera ibimenyetso bitandukanye bari bafite birimo inkorora kuribwa mu mutwe ndetse n’umuriro.
Hashize iminsi hirya no hino mu gihugu hari amakuru avuga ko ibyo bicurane bishya bimaze gufata abantu benshi hari aho byaba bihuriye na Covid-19.
Minisiteri y’ubuzima yahakanye ayo makuru ivuga ko hakiri gukorwa igenzura kandi ko igihe haba hari andi makuru mashya abonetse abaturage bahita bayamenyeshwa.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show