English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
 
Rubavu:UNICEF n'akarere bigiye gufasha ADEPE kwagura irerero rifasha abacuruzi bambukiranya umupaka
 
Umuryango mpuzamahanga wita ku bana UNICEF wijeje akarere ka Rubavu n'Ubuyobozi bw'umuryango ADEPE ufite irerero(ECD)rifasha abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka inkunga yo kwagura.
 
Ibi babyijeje ubwo basuraga irerero riherereye ku mupaka uhuza Rubavu na Goma mu murenge wa Gisenyi akagari ka Mbugangari nyuma yo gushima uruhare rwaryo mu kwita ku bana bakiri bato.
 
Iri rerero ryagiyeho ryubatswe n'Umuryango Nyarwanda utegamiye kuri Leta ADEPE rigamije gufasha ababyeyi bakora ubucuruzi bahuraga n'ibibazo bitandukanye bikabangamira iterambere ryabo.
 
Ubuyobozi bw'akarere bushimwa n'uyu muryango ku kuwuba hafi bwahise nabwo bwizeza ahantu hagutse hagiye kwagurirwa irerero kuri ubu ryakira abana bagera kuri 70 mu gitondo n'abandi bari hasi y'aho gato nyuma ya saa sita buri munsi ariko ngo kubera ubushobozi bw'aho bakirira ntihari hajyanye n'umubare w'abana bakigaragara badafashwa.
 
Cyane ko iri rerero rifasha abana kuva ku mezi 8 kugera ku myaka 3.
 
Rucamumihigo Gregoire umuhuzabikorwa ku rwego rw'igihugu wa ADEPE avuga ko nyuma yo kubona bimwe mu bibangamira abacuruzi b'abagore bakora ku mupaka bigatuma basiga abana babareresha bagenzi babo bikabavutsa bombi uburenganzira bwabo bashatse igisubizo kirambye.
 
Agira ati:"ababyeyi wasangaga basiga abana igihe bagiye gucururiza muri DRC ugasanga abana babayeho nabi ku mupaka barereshejwe bagenzi babo nabo wasangaga barataye ishuri,twahisemo kuba igisubizo dushinga irerero aho abana bakwitabwaho ntacyo dusabye ababyeyi.
 
Umwana asigara hano yitaweho ari kwiga umubyeyi we akajya gucuruza atuje azi aho amusanga Wenda agiye kumwonsa cyangwa batashye,icyo asabwa ni uruhare ruto ku bitunga umwana hari nubwo afata akantu gato mubyo acuruza kakunganira umwana nk'avoka,imboga icyo ashoboye."
Uyu Muyobozi Rucamumihigo ashima uruhare rw'akarere ka Rubavu mu kubunganira mu kwita ku bana.
 
Ubwo iri rerero ryasurwaga na UNICEF isanzwe inabatera inkunga bishimiye uko rikora basanga ubushobozi bwo kwakira abana bose babagannye bukiri hasi kubera aho gukorera hakiri hato busaba akarere gutanga ubutaka cyangwa ahakwagurirwa ibikorwa bo bakabatera inkunga.
 
Bettina Junker umuyobozi muri UNICEF ushinzwe SWITZERLAND na LIECHTENSTEIN nka bamwe mu bafatanyabikorwa b'igihugu muri Gahunda zitandukanye harimo n'amarerero ECDs bakaba na bamwe mu baterankunga ba ADEPE yashimye uburyo inkunga batanga zikoreshwa neza n'uko zigera ku mwana ngo abeho neza.
 
Yagize ati:"tunejejwe n'uko uruhare rwacu rugera ku bana bakabaho neza barakeye,bamaze kwiga no kumenya byinshi Kandi n'imiryango yabo irakora iracuruza itekanye kubera abana bari ahantu hizewe babayeho neza,turizeza gukomeza imikoranire ngo ibyo ADEPE ikora bigere ku bantu benshi cyane habeyo kwagurwa byafasha kuba nta mubyeyi ukigorwa no gucuruza ahetse umwana utari kwiga."
 
Ishimwe Pacifique umuyobozi w'akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage avuga ko mu karere bafite guhunda yo kongera amarerero cyane hateganyijwe irijyanye n'igihe rigiye kubakwa hafi y'umupaka muri Mbugangari.
 
Yemeza ko akarere gasanzwe gafite ahantu handi hagenewe gushirwa irerero ECD mu isoko ryambukiranya umupaka aho bashobora kuhaha Umuryango ADEPE.
 
Agira ati:"hari ahantu hanini dushaka guha abamenyereye kwita ku marerero ariko kubera ADEPE yatweretse ko izobereye kwita ku marerero afasha abacuruzi bambukiranya umupaka nibo duha amahirwe,tugiye kuhabaha noneho bahatunganye n'inkunga bahabwa zibafashe kongera ubushobozi bujyanye n'ibikene."
 
Mu karere ka Rubavu ni hamwe mu hakenewe amarerero menshi afasha abana cyane abafite ababyeyi bakora ubucuruzi bwiganjemo ubwambukiranya imipaka cyane ko abakoresha imipaka bacuruza abenshi Ari abagore higanjemo abafite abana.
 
Twabibutsa ko imipaka ya Rubavu mbere ya COVID-19 yambukiragaho abantu barenga ibihumbi mirongo itanu ku munsi nubwo imibare yagiye igabanuka kubera ingamba zo gukumira COVID-19,intambara iri kubera mu bice bya CONGO nayo yatumye habaho impinduka mu bucuruzi nubwo butahagaze.
 
 
 
 
 
 


Izindi nkuru wasoma

Gukoresha VAR byaba bigiye gukurwaho mu gihe cya vuba

Uburusiya:Ibitangazamukuru bitagira umupaka byafungiwe imbugankoranyambaga

DRC:Gufata Goma bigiye gukorwa mu gihe gito -Coroneille Naanga

Gushaka impamya bumenyi ya Kaminuza yo kujya kwiga ya muri Canada bigiye koroha

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda avuze ibigiye gukurikiraho nyuma yuko Museveni azamuye mu ntera



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-11-04 10:18:41 CAT
Yasuwe: 173


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RubavuUNICEF-nakarere-bigiye-gufasha-ADEPE-kwagura-irirero-rifasha-abacuruzi-bambukiranya-umupaka.php