Gushaka impamya bumenyi ya Kaminuza yo kujya kwiga ya muri Canada bigiye koroha
Ku wa kabiri tariki ya 26 Werurwe 2024,Ambasaderi wa Canada mu Rwanda,Amba Julie Crowley yabwiye itangazamakuru ko igihugu ahagarariye kigiye gushyiraho uburyo bwo korohereza abashaka impamyabumenyi mu byiciro byisumbuye bya Kaminuza bashaka kujya kwiga muri Canada.
Ibi byatangajwe nyuma yuko Perezida w'u Rwanda Paul kagame yari amaze kwakira Ab'Ambasaderi bagiye guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda,barimo Jenet Mwawasi Oben wa Kenya,Nermine Muhamed Essan Edlin Elshafie El zawahry wa Misiri na Julie Crowley wa Canada, abo bose bazaba bafite ikicaro i Kigali.
Crowley yavuzeko Kaminuza zo muri Canada zigiye gufatanya na kaminuza zo mu Rwanda mu rwego rwo giteza imbere uburezi ndetse hanashirwaho uburyo bwo korohereza abashaka impamyabumenyi mi byiciro bitandukanye bya kaminuza.
yakomeje ati"ikindi kandi dufite n'ibigo bitandukanye bikorera mu Rwanda aho bimwe biri mu rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ibindi biri mu rwego rwo guteza imbere ingufu zisubira hamwe n'ibibarizwa mu burezi.
Janet Mwawasi Oben wa Kenya nawe yatangajeko Kenya iteganya gutsura ubuhahirane n'u Rwanda.
Ati"Kenya irarushaho gutsura ubuhahirane n'u Rwanda nka kimwe mu bihugu bisanzwe bifitanye ubwo bufatanye mu byerekeranye n'ibiribwa n'ibinyobwa, ibikoresho byo kwa muganga ndetse n'ubwubatsi, aho ku ruhande rw'u Rwanda boherezayo icyayi,ikawa ndetse n'umusaruro w'imboga n'imbuto ari naho ngaragazako igipimo cy'ubuhahirane cyazamutse ku rugero rwiza."
Nermine Muhamed Essam Eldin Elshafie El Zawahry wa Misiri we yavuze ati"hari ubushake ku ruhande rwa Misiri n'ibindi byo gutsura umubano hagati yacu n'u Rwanda binyuze mu nzego zitandukanye zirimo Ubukungu,Ubuzima umutekano, ndetse no mu gisirikare.
U Rwanda rukomeje gushimangira umubano mwiza hagati y'ibihugu bitandukanye mu rwego rwo gukora ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry'igihugu.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show