Rubavu:Abantu bane barimo n'umwana w'imyaka 9 bagwiriwe n'ikinombe
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Nyakanga abantu bane barimo n'umwana w'imyaka icyenda bagwiriwe n'ikinombe umwe ahasiga ubuzima ubwo bari bagiye kwiba igitaka cyo kubumbamo amatafari ya rukarakara.
Ibi byabereye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero Akagali ka Muhira nkuko byemejwe n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugerero Bizimana Faustin.
Yavuze ati"Impanuka yatewe n'ikinombe gicukurwamo itaka ryo kubumbamo amatafari ya rukarakara ,aho cyagwiriye abantu bane,batatu barakomereka,umwe ahita apfa.
Yakomeje avuga ko abo bagicukuragamo mu buryo bunyuranije n'amategeko,kuko cyari cyarahagaritswe ndetse bakaba batari abakozi ba nyiracyo ahubwo ko buri wese yakijyagamo ashaka igitaka.
Faustin yavuze ko abakomeretse bari kwitabwaho mu Bitaro bya Gisenyi mu gihe uwahasize ubuzima yabanje gusuzumwa mbere yo gushyingurwa.
Abakomeretse ni Ishimwe Christian w'imyaka 9 ,Uwamariya Pascaline w'imyaka 14 na Nyiramajyambere Esperance w'imyaka 40 mu gihe uwapfuye yitwaga Nizeyimana Florence w’imyaka 26.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show