English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu: Yatawe muri yombi nyuma yo kwinjira mu rugo rw’umuturage akibamo moto.

Mu Karere ka Rubavu Polisi y’igihugu ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage, bataye muri yombe Umugabo w’imyaka 22, ucyekwaho kwinjira mu rugo rw’umuturage akibamo moto.

Ibi bikorwa byo kumuta muri yombi byabereye  mu kagari ka Mbugangari mu murenge wa Gisenyi, tariki ya 13 Mutarama, ahagana saa kumi z’urukerera.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba; Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, ati “Ubwo umumotari usanzwe ukorera mu mujyi wa Rubavu yari atashye nijoro avuye mu kazi, yasize moto ye hanze nk’uko bisanzwe yinjira mu nzu, hashize akanya agarutse kuyinjiza mu nzu asanga bayitwaye.’’

Akomeza agira ati ‘’Yahise yihutira gutanga amakuru kuri Polisi, hatangira igikorwa cyo kuyishakisha, ahagana mu gihe cya saa kumi zishyira saa kumi n’imwe z’urukerera, uwo musore aza gufatirwa muri uriya mudugudu w’Umubano arimo kuyisunika.”

Uyu musore yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo akorerwe dosiye izashyikirizwa ubushinjacyaha, moto yafatanywe ihita isubizwa nyirayo.

Icyo amategeko ateganya.

Itegeko No.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka 2, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano, byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho cyangwa kwiba byakozwe nijoro.



Izindi nkuru wasoma

Erling Haaland yongeye amasezerano azamugeza muri 2034 nk’umukinnyi wa Manchester City.

Amakuru mashya: Uburundi bwemeje ko hari ingabo zayo zapfiriye muri Congo.

Rubavu: Abikorera ku isonga mu kuzahura Etincelles FC: Ubufatanye bushya bwitezweho impinduka.

Emelyne yongeye kurikoroza nyuma y’amashusho amugaragaza ashyira icupa mu gitsina cye.

Nyabugogo: Abacuruzi babuze aho bakorera nyuma yo gusenyerwa, impungenge n'icyizere cy’ubuzima.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-14 18:11:41 CAT
Yasuwe: 29


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rubavu-Yatawe-muri-yombi-nyuma-yo-kwinjira-mu-rugo-rwumuturage-akibamo-moto.php