Rubavu: PSF WESTERN PROVINCE BEACH EXPO 2024 izanye udushya twinshi.
Mu gihe umwaka wa 2024 ugana ku musozo, Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera (PSF) mu ntara y’Iburengerazuba ku bufatanye n'Intara y'Iburengerazuba rwateguye ku nshuro ya kabiri Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubucuruzi, rihuza abashoramari batandukanye n’abaguzi, hamurikwa ibyo bakora bitandukanye.
Iri murikagurisha ryiswe PSF Western Province Beach EXPO 2024 rizabera ku Gisenyi ahazwi nka Public Beach, izatangira ku wa 18 kugeza ku wa 29 Ukuboza 2024, aho rifite umwihariko wo kugaragaza ibikorerwa mu Rwanda cyane ibikorerwa mu ntara y’Iburengerazuba.
Usibye abazaba baje kwigurira ibicuruzwa bimurikwa, abana baba bakeneye kwidagadura, banaryoherwa n’indirimbo z’abahanzi bihebeye mu Rwanda cyane ko bazaba barebana imbonankubone nabo bitaweho nk’uko twabitangarijwe n’Ubuyobozi bwa PSF mu ntara.
Biteganijwe kandi ko hazaba hari abahanzi b'ibyamamare barimo Danny Nanone, Danny Vumbi, Yampano, Kivumbi n’andi mazina akomeye hakiyongeraho abo mu ntara, gusa buri mugoroba ngo bazajya banasusurutswa n’Itorero.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba Bwana Ernest Nkurunziza, avuga ko PSF Western Province Beach Expo 2024 ishobora gusurwa n’abarenga ibihumbi 3 000, bagera ku bihumbi 10 mu minsi mikuru ya Noheri na weekend cyane.
Ibi abishingira ku mubare munini w’abacuruzi baturutse hirya no hino mu Gihugu no mu mahanga kugeza ubu bamaze kwakira abikorera barenga 160 barimo n’abanyamahanga 15 mu gihe habura amasaha make ngo Expo 2024 itangire kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ukuboza 2024.
Nkurunziza yavuze ko EXPO 2024 kuri iyi nshuro ngo hazagaragazwa serivisi za RDB, hamurikwe imodoka, inganda nyinshi nazo zizaba zigaragaza ibyo zikora n’abagura babihabwe ku giciro nk’icyo ku ruganda.
Abaza muri Expo bemerewe kuza kuva saa Mbili za mu gitondo kugeza saa Yine n’igice z’Ijoro mu minsi isanzwe ndetse no mu mpera z’icyumweru.
Iy’uyu mwaka kandi ni amahirwe ku rubyiruko cyane ko bashobora kubona akazi ari benshi, bijyanye n’uko abamurika baba bashaka ababafasha cyane nk’abanyamahanga babafasha gusobanurira abakiliya ibijyanye n’ibicuruzwa byabo n’indi mirimo.
Ubuyobozi bwatangaje ko kwinjira ari amafaranga 300 Frw ariko atarenze amafaranga 500 y’u Rwanda.
Yanditswe na Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show