English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu: Imiryango 56 yabanaga bitemewe n'amategeko yasezeranye. (Amafoto)

Imiryango 56 ibarizwa mu Murenge Rubavu Akarere ka Rubavu, yari imaze igihe ibana mu buryo butemewe, yasezeranye imbere y’amategeko, ihita iniyemeza kuba imbarutso yo kurandura amakimbirane no kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

Hari mu birori byo gusoza ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa mu ngo, ku rwego rw’AKarere, bwasorejwe mu mudugudu wa Dufatanye mu Kagari ka Buhaza umurenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu.  

Iyi miryango 56 igizwe n'abantu 112, yasezeranye nk'umusaruro w'icyumweru cyo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa mu ngo, kuri uyu wa 10 Ukuboza 2024.

Igihe bari bamaze babana batarasezeranye, ngo bahuye n’ibibi bitandukanya harimo n’ibyiza byinshi bari barahombye, ariko ikibihiga kikaba ari uburenganzira ku micungire y’imitungo mu buryo busesuye batari bakagize kubera ko batari barasezeranye.

Muhoza Mathias Rubarura w'imyaka 72 y'ubukure, warumaranye n’umufashawe imyaka 52 babana mu buryo budakurikije amategeko avuga ko inshuti z’umuryango n’ubuyobozi bwabigishije, bunababwira akamaro ko gusezerana imbere y’amategeko.

Ishimwe Pacifique yashyikirije impano umuryango wa Muhoza Mathias Rubarura warumaze imyaka 52 utarasezerana mu mategeko. 

Ati ‘’Nabyakiriye neza, ubu nge n’umufasha wange dusangiye umutungo nyuma yo gusezerana mu mategeko. Ibi tubikoze nyuma yo kumva no gusobanukirwa inyigisho twahawe n’abayobozi. Twiyemeje kubana mu mahoro, gugasenyera umugozi umwe, dushakira hamwe iterambere ry’urugo rwacu.’’

Harerimana Emmanuel Blaise, Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Rubavu, mu butumwa yageneye aba bageni 112 yabibukije ko kugira urugo rwiza bigirwamo uruhare na buri wese urugize.

Harerimana Emmanuel Blaise, Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Rubavu niwe wasezeranyije imiryango 54.

Ati ‘’Intambwe muteye irakomeye cyane kandi ni ingenzi mu kugira urugo rwiza ruzira amakimbirane iyo buri wese abigizemo uruhare.’’

Ishimwe Pacifique, umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, ati ‘’Ndashimira imiryango yatinyutse igatera intambwe yo gusezerana byemewe n’amategeko kandi ndahamya ko ari igikorwa ikimwe mu bicubya ihohoterwa rikorerwa mu ngo.’’

Ishimwe Pacifique, umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, ni we wari umushyitsi mukuru.

Ishimwe Pacifique kandi yasabyeabaturage bose ubufatanye mu  kubaka umuryango uzira ihohoterwa, yibutsa abasezeranye ko bagomba gukomeza urukundo, kubahana no kwirinda icyabatanya, birinda kwihutira kugana inkiko, ahubwo bagashakira ibisubizo mu biganiro.

Akarere ka Rubavu gafite gahunda yo gusezeranya imiryango 318 bakaba bamaze gusezeranya 262 bakaba bakomeje iki gikorwa bakangurira n’abandi babana batarasezerana mu mategeko ko babagana.

Abayobozi bifatanyije n'abageni mu gikorwa cyo kurya no kunywa.
Abayobozi bakuru mu nzego zinyuranye bari bitabirirye ibi birori.

Yanditswe na Nsengimana Donatien. 

 



Izindi nkuru wasoma

Rubavu: Abikorera ku isonga mu kuzahura Etincelles FC: Ubufatanye bushya bwitezweho impinduka.

Rubavu: Polisi yafashe imodoka zo muri DRC zipakiye imyenda n’ibindi bicuruzwa bya magendu.

Rubavu: Yatawe muri yombi nyuma yo kwinjira mu rugo rw’umuturage akibamo moto.

Rubavu: Umugabo yitwikiye inzu ye nyuma yo kwangira umugore n’abana be kuyinjiramo.

Rubavu: Abarwanyi batatu baturutse mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bishyikirije Leta y’u Rwanda.



Author: Nsengimana Donatien Published: 2024-12-11 13:08:10 CAT
Yasuwe: 87


Comments

By NIYIBIZI Patrice on 2024-12-11 08:54:37
 Ihohoterwa rigabanuwe nuku gusezerana pee

By NIYIBIZI Patrice on 2024-12-11 08:48:36
 Nice nice nukuri pacifique nkunda cyane uburyo Ari umugore uvugana icyizere nubushishozi mbese amagambo nuburyo abivugabbyakubaka umurwa!!!!



Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rubavu-Imiryango-54-yabanaga-bitemewe-namategeko-yasezeranye.php