English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ingabo z’u Rwanda n’Abanyarwanda baba hanze bafatanyije mu #Kwibuka31

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyo Kwibuka cyarenze imbibi z’igihugu kigera no mu bihugu bya kure, aho Abanyarwanda n’inshuti zabo bifatanyije n’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni mu gikorwa cyo gusubiza icyubahiro abazize Jenoside no kongera kwiyubaka.

Muri Sudani y’Epfo no muri Repubulika ya Santrafurika, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro (UNMISS na MINUSCA), hamwe n’Abanyarwanda bahatuye ndetse n’abakozi ba Loni, bahuriye mu bikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri Sudani y’Epfo, igikorwa cyabereye ku cyicaro cya RWANBATT-3 giherereye i Durupi, hafi y’umujyi wa Juba. Cyaranzwe n’urugendo rwo kwibuka, akanya ko guceceka n’isengesho, ndetse no gucana urumuri rw’icyizere—ikimenyetso cy’ubuzima bushya n’ubudacogora bw’Abanyarwanda nyuma y’ibihe bikomeye banyuzemo.

Na ho muri Centrafrique, Ingabo z’u Rwanda zibarizwa mu matsinda atandukanye arimo Rwanda Battle Group VII, Level 2 Hospital, na RWANBATT-2, bifatanyije n’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu, abakozi ba UN ndetse n’abayobozi mu nzego za Leta. Bakoze urugendo rwo kwibuka, basoma amagambo y'ihumure n'ubwiyunge, banavuga ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari intwaro ikomeye kurusha byose.

Iki gikorwa cyagaragaje uburyo Kwibuka atari umwanya wo gusubira mu gahinda gusa, ahubwo ari n’inzira yo gukomeza gusigasira amateka, kwimakaza ubumwe no kugaragaza isura nshya y’u Rwanda n’Abanyarwanda barenze amateka mabi babayemo.

Kwibuka31 ni icyumweru cyatangiriye ku wa 7 Mata 2025, kigamije gusubiza icyubahiro inzirakarengane zisaga miliyoni zazize Jenoside, no gukomeza urugendo rw’ukuri, ubutabera, ubumwe n’iterambere rirambye.



Izindi nkuru wasoma

Ingabo za SADC zigiye gutaha zinyuze mu Rwanda nyuma yo gushyirwaho Igitutu na M23

Ni iyihe mvugo BBC yakoresheje yatunguye Guverinoma y’u Rwanda?

Tariki 13 Mata 1994: Umunsi w’ubwicanyi ndenga kamere utazibagirana mu mateka y’u Rwanda

Abari indorerwamo y’umuco nyarwanda: Uko Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye impano zidasanzwe

Ubudasa bw’u Rwanda nyuma ya Jenoside bwatangaje amahanga



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-08 16:02:41 CAT
Yasuwe: 50


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ingabo-zu-Rwanda-nAbanyarwanda-baba-hanze-bafatanyije-mu-Kwibuka31.php