Rubavu: Abashumba bahawe amakarita yo kwambara mu ijosi.
Abashumba bahawe amakarita abaranga
Abashumba b'inka bo mu murenge wa Rubavu ho mu karere ka Rubavu Kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2023 bahawe amakarita abaranga yitezweho gukemura ibibazo by'umwihariko ibishamikiye kuby'umutekano.
Nyuma yuko bigaragaye ko muri uyu murenge ukomeje gutera imbere bitewe n'ibikorwa remezo ndetse n'inyubako zigezweho zikomeje kuzamurwa, nanone kandi hagamijwe guca akajagari k'abantu biyitirira abushumba bagateza umutekano muke muri rubanda umurenge wa Rubavu washyizeho gahunda yo guha buri mushumba wese ikarita imuranga iriho amakuru ye y'ingenzi ndetse n'uwo akorera bizafasha kumenya neza umushumba ndetse no ku mukurukirana.
Iyi karita y'Umushumba igizwe n'umwanya w'ifoto ya nyirayo(umushumba) ,Amazina ye, Numero y'icyangombwa kimuranga ( ID) ,amazina y'umukoresha ndetse na Numero ya telefoni y'umukoresha.
Ikarita y'Umushumba igaragaza amakuru y'Umushumba ndetse n'umukoresha
Mubutumwa yatanze Uhagarariye Ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Rubavu, Bwana Kadogo Aimable, yashimiye Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubavu ku mikoranire myiza ndetse n’izi ngamba zo gukomeza guteza imbere ubworozi hatangizwa ubu buryo bwo gukurikirana abashumba.
yagize ati "Mubyukuri umurenge wa Rubavu watanze isomo ryiza haba mu kwimakaza ubufatanye ndetse no guteza imbere ubworozi bita ku bashumba. mu byukuri turashima ubufatanye ndetse n'imikoranire myiza y'uyu murenge kandi mboneraho no gusaba aba bashumba kubyaza umusaruro aya mahirwe babonye yo guhabwa ikarita bitandukanya n'abakoresha izina ryabo mu bikorwa bihungabanya umutekano ndetse n'ibindi bikorwa bidakwiye."
Mubutumwa bwe Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge Harerimana E.Blaise , yashimiye abashumba biyemeje kwitandukanya no kuvugwa mubikorwa bihungabanya umutekano, abasaba gukoresha aya mahirwe baba abaturage bintangarugero, abizeza gukomeza kubaba hafi mu mirimo bakora.
yagize ati "Ndabashimira kuba mwemeye kwitandukanya n'abakoreshaga izina ryanyu mu bikorwa bihungabanya umutekano bityo mukitabira guhabwa aya makarita abaranga iki ni ikimenyetso cy'ubufatanye mu kubungabunga umutekano ."
yakomeje agira ati" Icyo tubifuzaho nuko mwarushaho kuba abaturage b'intangarugero mu bice mukoreramo ."
Kalisa Elias umwe mu bashumba bahawe aya makarita ahamya ko hari benshi bakoraga urugomo bakiyitirira izina ryabo ndetse n'abamubonye bose bakumva ko byanze bikunze ari umushumba ariko kuri ubu umushumba wese agiye kuba afite ikarita imuranga aho anyuze hose bakamenya ko koko ari umushumba.
yagize ati" Noneho kuri ubu tubonye amahirwe yo guhanagura ikizinga cyari kiri mu mwuga wacu bitewe n'abaryangizaga .guhera ubu abantu bagiye kubono ko natwe abashumba twatanga uruhare ndetse rukomeye mu kubaka igihugu cyacu kandi kirimo amahoro."
Muri iki gikorwa cyo gutanga aya makarita y'Abashumba kumugaragaro abashumba bangana na 189 bose bahawe amakarita abaranga doreko arinabo babaruwe muri uyu murenge wa Rubavu.
Umurenge wa Rubavu ni umwe mu mirenge igize akarere ka Rubavu by'umwihariko ukaba ufite igice kitari gito gihana imbibi n'igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ibi bituma abaturage bawo basabwa kuba maso kugirango batinjirirwa n'umwanzi n'ubwo inzego zibishinzwe ziba ziri maso ariko n'uruhare rw'umuturage rurakenewe mu gutanga amakuru nkuko umuyobozi w'umurenge wa Rubavu Harerimana E.Blaise abivuga.
Yanditswe na Emmanuel Ndayambaje
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show