English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ramon Morales Reyes wacuze umugambi wo kwica Trump yatawe muri yombi

Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwataye muri yombi umugabo ukomoka muri Mexique, ukurikiranyweho gushaka kurasa Perezida Donald Trump, nk’uko byatangajwe n’Urwego gishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, DHS.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatatu, Umunyamabanga wa DHS, Kristi Noem, yashimiye abakozi b’uru rwego, avuga ko “uyu munyamahanga utari ufite ibyangombwa… ari mu maboko y’ubutabera.”

Mu ntangiriro z’uku kwezi, uyu mugabo ni bwo yanditse ibaruwa yanditswe intoki. Ni umugabo w’imyaka 54 witwa Ramon Morales Reyes, aho yavuze ko yarasa perezida igihe yaba amubonye mu bikorwa bye byo kwiyamamaza.

Bivugwa ko uyu mugabo yashinja Amerika kwirukana umuryango we “Turambiwe uyu perezida udukina ku mubyimba twe Abanya-Mexique – twe twakoze byinshi muri iki gihugu kurusha mwebwe, abazungu.”

Morales yinjiye muri Amerika mu buryo butemewe nibura inshuro icyenda hagati ya 1998 na 2005, kandi afite amateka yo gukora ibyaha birimo icyaha gikomeye cyo guhitana umuntu mu mpanuka agahita atoroka. Yatawe muri yombi, ubu akaba ategereje koherezwa iwabo.

Ibi bibaye mu gihe Donald Trump aherutse kurokoka ubwo umwicanyi yashakaga kumurasa mu bikorwa byo kwiyamamaza byabereye i Butler, muri Leta ya Pennsylvania akamurasa ku gutwi.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y’UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE KAMUBUGA MURI GAKENKE

Abofisiye bato 1029 bahawe amapeti, Brian Kagame n'umwe muri bo”

Ingabo z’u Rwanda muri MINUSCA zohereje impano y’ubumenyi ku banyeshuri ba Lycée Buganda

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREREYE CYUVE MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BUGESHI MURI RUBAVU



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-30 08:51:56 CAT
Yasuwe: 247


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ramon-Morales-Reyes-wacuze-umugambi-wo-kwica-Trump-yatawe-muri-yombi.php