English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Raila Odinga utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kenya yamaganye ibyabaye byaguyemo abasivile batanu

Umunyapolitiki Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya yamaganye urugomo rw’abapolisi bari gukumira imyigaragambyo, asaba ko abarugizemo uruhare bose batabwa muri yombi.

Iyi myigaragambyo yatangiye tariki ya 18 Kamena, ariko yakajije umurego kuri uyu wa 25 Kamena 2024, kuko abigaragambya biyongereye cyane, batera inyubako zirimo Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko, batwika kimwe mu bice byayo.

Aba baturage biganjemo urubyiruko basaba ko uyu mushinga wateshwa agaciro bitewe ahanini n’ingingo zizamura igipimo cy’imisoro n’ubwo abagize Inteko bamaze kuwemeza. Bagaragaza ko ubongerera umutwaro w’ubuzima busanzwe bubagoye, bitewe n’ibicuruzwa bihenze.

Abapolisi boherejwe gukumira iyi myigaragambyo barushijwe imbaraga n’abigaragambya, batangira kubarasa no kubakubita. Hitabajwe kandi abasirikare baturutse mu bigo birimo Kahawa na Lang’ata.

Ishami rya Kenya ry’Umuryango Amnesty International uharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ryatangaje ko hari abantu batanu bishwe barashwe, abandi barakomereka. Riti “Abantu batanu barashwe barapfa ubwo bitaga ku bakomeretse. 31 bakomeretse barimo abarashwe amasasu ya nyayo.”

Odinga yatangaje ko uyu mushinga w’itegeko watumye abaturage bigaragambya udakwiye kuba impamvu yo kwamburwa ubuzima, ahubwo ko Guverinoma ya Kenya ikwiye guca bugufi, ikaganira na bo ndetse impande zombi zigashakira umuti iki kibazo.

Ati “Mbabajwe n’impfu, gutabwa muri yombi, gufungwa n’ubugenzuzi bw’abapolisi ku bahungu n’abakobwa bifuza gusa gutegwa amatwi kuri gahunda z’imisoro bari kubambura igihe cya none n’ahazaza habo. Twatekerezaga ko guverinoma izaca bugufi, igatega amatwi abana b’igihugu ariko yo n’abanyapolitiki bari mu butegetsi babiteye utwatsi, none amajwi ya rubanda rugufi ari gucecekeshwa urugomo n’ubwicanyi.”

Odinga yatangaje ko atazemera ko Abanyakenya bakomeze kugirirwa nabi no kwicwa, bazira gusaba guhabwa ibiribwa, imirimo no gutega amatwi, kandi babikora nta ntwaro bafite.

Ati “Polisi igomba guhagarika kwica kurasa abaturage b’inzirakarengane, b’abanyamahoro kandi bigaragambya badafite intwaro, basaba Leta kubashakira ahazaza heza.”

Uyu munyapolitiki yibukije ko ku butegetsi bwa Uhuru Kenyatta, Abanyakenya bigaragambije, basaba Leta kugabanya umusoro ku bikomoka kuri peteroli, yemera kuwugeza ku 8%, uvuye kuri 16%. Yagaragaje ko yinubira ko abashyigikiye Perezida William Ruto bashaka gusubizaho 16%.

Yagaragaje ko mu gihe abapolisi batahagarika guhohotera abigaragambya, abagize uruhare mu guteza impfu n’inkomere ntibatabwe muri yombi, umwuka mubi watutumbye hagati y’abaturage udateze kuzahagarara vuba.

Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya yaraye atangaje ko abaturage bafite uburenganzira bwo kwigaragambya nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga kandi ko ubuyobozi bw’igihugu bufite inshingano zo kubatega amatwi.

Yagize ati “Abayobozi bagomba kumenya ko ubuyobozi n’ububasha bafite babuhawe n’abaturage. Ndasaba ko habaho ituze, ubuyobozi bukazibukira, bugakora igikwiye cyo gutega amatwi abaturage, aho kubarwanya. Urugomo kuri buri ruhande ntabwo ari igisubizo.”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yasabye ubuyobozi bwa Kenya guhagarika guhohotera abigaragambya, na bo abasaba kwigaragambya mu mahoro.

Guterres yagize ati “Mbabajwe cyane n’amakuru y’impfu n’inkomere zirimo iz’abanyamakuru n’abavuzi, zifitanye isano n’imyigaragambyo yabereye mu mihanda ya Kenya. Nsabye ubuyobozi bwa Kenya kubyitwaramo neza, abigaragambya na bo bakabikora mu mahoro.”

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, na we yasabye abigaragambya n’abapolisi kwirinda ibikorwa by’urugomo, asaba ko habaho ibiganiro bigamije gukemura iki kibazo.

Ibiro bye byagize biti “Perezida wa Komisiyo arasaba abo mu gihugu gutuza no kwirinda urugomo. Abasaba kandi kujya mu biganiro byubaka bigamije gukemura ibibazo byateje iyi myigaragambyo, mu nyungu ziruta izindi za Kenya.”

Perezida Ruto yaraye yamaganye urugomo rwakozwe n’abigaragambya rurimo gutera ingoro y’Inteko, arugereranya n’igitero cyagabwe ku gihugu. Yateguje ko azakora ibishoboka kugira ngo bitazasubira, kandi ko abateguye iyi myigaragambyo n’abayiteye inkunga bazakurikiranwa.



Izindi nkuru wasoma

Ruto yavuze ko Kenya igiye kujya mu bihe bibi bitigeze kubaho bitewe n'imyenda ifite

Raila Odinga utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kenya yamaganye ibyabaye byaguyemo abasivile batanu

Umutekano wakajijwe kuri Ambasade ya Kenya muri Uganda

Perezida wa Kenya William Ruto yaraye agejeje ku baturage be ijambo ry'akababaro

Kenya:Urubyiruko rwigaragambya rwatwitse ibiro by'Inteko Ishinga amategeko



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-26 15:30:13 CAT
Yasuwe: 35


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Raila-Odinga-utavuga-rumwe-nubutegetsi-bwa-Kenya-yamaganye-ibyabaye-byaguyemo-abasivile-batanu.php