English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore yamaze impungenge abamotari.

Guverinoma y’u Rwanda iramara impungenge abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto bibazaga ko ubwo hatazongera gutangwa ibyemezo byo gukora aka kazi kuri moto zikoresha Lisansi, abazisanganywe na bo bagiye gukurwa mu muhanda, ikavuga ko iki cyemezo kitareba abasanzwe bakora.

Guverinoma iherutse gutangaza ko guhera umwaka utaha wa 2025 ubura igihe kitageze ku kwezi ngo utangire, hatazongera gutangwa ibyemezo byo gutwara abantu ku bakoresha moto zidakoresha amashanyarazi.

Ni icyemezo cyari cyazamuye impaka mu basanzwe bakora akazi ko gutwara abagenzi kuri ibi binyabiziga bakoresha ibinywa Lisansi, bavugaga ko na bo bagiye guhita bahagarikirwa gukora.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore avuga ko iki cyemezo cyaje gishingira ku kuba moto zikoresha amashyanyarazi zaritabiriwe cyane mu Rwanda byumwihariko mu Mujyi wa Kigali, kandi hakaba hari ibikorwa remezo byorohereza abafite ibi binyabiziga kubikoresha nka sitasiyo zongera umuriro muri bateri zabyo.

Ati “Kiriya cyemezo rero cyaje kivuga ngo ubwo bigaragara ko Umujyi wa Kigali witeguye kuba wajya mu mujyo wa moto z’amashanyarazi, reka turebe uburyo byakorwa bidahungabanyije abamotari basanzwe mu kazi baguze moto za Peteroli, bikorwa bidahungabanyije abasanzwe bacuruza moto.”

Yakomeje agira ati “Ndagira ngo dufate uyu mwanya duhumurize abamotari bari mu kazi uyu munsi i Kigali ko iki cyemezo kitabareba, bazakomeza batware moto uko bisanzwe ndetse n’ibyemezo byo gukora ikimotari iyo bishize bazongera bahabwe ibindi.”

Dr Jimmy Gasore yavuze ko iki cyemezo kizaba kireba gusa abashaka kwinjira mu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bashya mu Mujyi wa Kigali.

Iki cyemezo kiri mu mugambi wo gukomeza kongera ibinyabiziga bidahumanya ikirere mu Rwanda, aho ubushakashatsi bwagaragaje ko ibinyabiziga bya moto bigira uruhare rwa 57,10%.



Izindi nkuru wasoma

USA: Umuhanzikazi Britney Spears yamaze gutandukana na Sam Asghari mu mategeko.

Mu Rwanda 35% by’abakora uburaya bafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA- Minisitiri Dr Sabin.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore yamaze impungenge abamotari.

Mu Rwanda: Abantu 9 bandura SIDA,7 ikabahitana ku munsi - Minisitiri w'Ubuzima Dr Sabin.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard yakiriye mu biro bye uhagarariye u Bwongereza Alison Thorpe.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-02 10:36:07 CAT
Yasuwe: 20


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Minisitiri-wIbikorwa-Remezo-Dr-Jimmy-Gasore-yamaze-impungenge-abamotari.php