RIB yataye muri yombi umukozi w’Umurenge akekwaho kwakira ruswa y’ibihumbi 40 Frw.
Mu Karere ka Nyaruguru, umurenge wa Ruheru, RIB yataye muri yombi umukozi ushinzwe imiturire n’ubutaka w’Umurenge wa Ruheru akekwaho kwakira ruswa y’umuturage ingana n’ibihumbi 40 Frw.
Ijambo.net wamenye aya makuru avuga ko ku wa 7 Ukwakira 2024 RIB yafunze Nteziryayo Jonathan w’imyaka 39 akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke n’icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.
Iki cyaha yagikoreye mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Ruheru mu kagari ka Kabere mu Mudugudu w’Uwigisura. Amakuru avuga ko uyu mugabo yatse umuturage amafaranga ibihumbi 40,000 Frw, kugira ngo azamuhe azamuha icyangombwa cyo kubaka.
Abakozi bakorana na Jonathan bavuga ko ashobora kuba yaratse iriya ruswa ahereye ku mafaranga bihumbi ijana, hakabaho guharira yemera ibihumbi mirongo itanu baba bamuhaye ibihumbi mirongo ine hasigara ibihumbi cumi.
Ubwo uyu muturage yazaga gufata iki cyangobwa ku murenge yahise atabwa muri yombi. Umuvugizi wa RIB Dr, Murangira Thierry ,yemeje ayamakuru anashimangira ko yamaze gufungwa.
Kugeza ubu Jonathan afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Muganza, mu gihe dosiye igitunganwa kugirango yohererezwe ubushinjacyaha.
RIB iributsa abantu bose ko itazihanganira uwariwe wese ukora ibyaha nkibi byo gusaba cyangwa kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite witwaje akazi ukora.
Ibyaha akekwaho biramutse bimuhamye yahanIshwa Igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite bihanwa n’ingingo ya 15 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Iyo ubihamijwe n’urukiko uhabwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka Irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni icumi
RIB iributsa abantu bose ko itazihanganira uwariwe wese ukora ibyaha nkibi byo gusaba cyangwa kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite witwaje akazi ukora.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show