English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Miss Muheto Divine yatawe muri yombi, Polisi yashimangiye  ifungwa rye.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Miss Muheto Divine yafashwe kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira.

Nk’uko tubisoma mu itangazo Polisi y’u Rwanda yashyize hanze aho rigira riti ‘’Polisi iramenyesha ko Miss Muheto Divine yafashwe kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birenze urugero, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga. Ibi ntabwo ari ubwa mbere yari abikoze.’’

Itangazo rikomeza rivuga ko Miss Muheto Divine yakorewe dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.

Hari hashize iminsi igera kuri itandatu aya makuru y’ifungwa rya Miss Muheto Nshuti Divine avugwa ariko nta rwego rurayashyira ahagaragara.

Muri Nzeri 2023 nanone nibwo hari amakuru yagiye hanze avuga ko Miss Muheto Divine yakoze impanuka ikomeye, imodoka irangirika, na we arakomereka byoroheje, iyo mpanuka ikaba yarabereye i Kimironko mu Mujyi wa Kigali.

Muheto Divine yabaye Miss Rwanda mu 2022, asimbuye Ingabire Grace wabaye Miss Rwanda 2021.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

U Rwanda rusaba RDC gushyigikira inzira z’amahoro muri Congo. Ibyo Amb. Ernest yeretse Loni.

Icyakurikiyeho nyuma yuko umugore atawe muri yombi azira gukata igitsina cy’umugabo we.

Mbappé yatsinze hat-trick, Real Madrid isezerera Manchester City muri Champions League.

RDC: Abasirikare n’Abasivili basaga 500 barekuwe muri gereza ya Mulunge mu gihe M23 isatira Uvira.

Rukoma: Polisi yamennye inzoga z’inkorano mu ruhame nyuma y’umukwabu ukomeye.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-30 07:21:37 CAT
Yasuwe: 169


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Miss-Muheto-Divine-yatawe-muri-yombi-Polisi-yashimangiye--ifungwa-rye.php