English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Prefet n’umwarimu baregwaga gutera inda umunyeshuri bakanayimukuriramo bafunguwe.

Uwahoze ari Prefet ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri, witwa Mugabo n’uwari umwarimu witwa Venuste Sibomana baregwaga gusambanya umunyeshuri bigishaga, bakamutera inda aho bose bakoraga mu ishuri rya Saint Trinity de Nyanza bakaza gufungwa barafunguwe.

Ubushinjacyaha bwaregaga uwari Prefet des discipline Mugabo Fidele ko yasambanyije umunyeshuri yareraga akamutera inda, maze akanayimukuriramo ari byo byiswe icyaha cyo gukuriramo undi inda.

Bimwe mu byo Ubushinjacyaha bwashingiragaho bushinja uwari Prefet des discipline Mugabo, bwemezaga ko  Mugabo yagiye asohokana uwo munyeshuri mu bihe bitandukanye, amujyana mu tubari, bakagirana ibiganiro bitandukanye kuri Facebook birimo aho uwari Prefet de discipline, Mugabo yitanaga Cherie n’uwo munyeshuri, ndetse akanamugurira ibini byo gukuramo inda.

Urukiko rwabajije ubushinjacyaha niba barapimye uwo munyeshuri n’uyu wari Prefet de discipline ngo barebe niba iyo nda yavanwemo yari iya Mugabo koko?

Uhagarariye ubushinjacyaha na we mu gusubiza ati “Oya. Ntibyakozwe ariko ubuhamya bwatanzwe n’abantu batandukanye burimo ubw’abakoranaga na Mugabo, ndetse n’umunyeshuri uvuga ko yasambanaga na Mugabo kuko yari mukuru azi ubwenge, birahagije bityo ibyaha turega Mugabo Fidele bikwiye kumuhama.”

Ku wahoze ari umwarimu Venuste Sibomana ubushinjacyaha bwo bwavuze ko uyu Venuste Sibomana yarahuriye na Mugabo Fidele mugusambanya uriya munyeshuri.

Ubushinjacyaha bukavuga ko Venuste we ubwe yasohokanaga uriya munyeshuri mu ma ‘lodge’ i Huye mu bihe bitandukanye bagasambana.

Ubushinjacyaha bwavuze kuri Venuste Sibomana ni uko yamaranye n’uriya munyeshuri mu nzu ye iminsi ine basambana.

Uhagarariye ubushinjacyaha icyo gihe yagize ati “Eh, uyu wari mwarimu Venuste yahakana gute ko atasambanyije uriya munyeshuri baramaranye iminsi ine mu nzu? Yari mushiki we? Ni ikiremba se? Muri iyo minsi  yari yisiramuje?”

Ubushinjacyaha bukemeza ko uwari mwarimu Venuste akimara kumenya ko uwo munyeshuri yasamye ubwoba bwamwishe niko kumuzana mu nzu yaracumbitsemo(ghetto)  kugirango iyo nda ivanwemo nkuko byarangiye bigenze ariko byari mu rwego rwo kwirengera anarengera inshuti ye Mugabo.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati”Inzego z’iperereza zanasanze uwo munyeshuri arembeye mu nzu Venuste Sibomana yaracumbitsemo”

Ubushinjacyaha bwasabaga ko ari uwahoze ari Prefet des discipline Mugabo Fidele n’uwari umwarimu witwa Venuste Sibomana bahamwa nibyo baregwa maze bagatirwa igifungo cy’imyaka 25.

Urukiko rushingiye ko uwari Prefet des discipline Mugabo Fidele ndetse n’uwari mwarimu Venuste Sibomana batapimwe ndetse n’uwo munyeshuri byibura ngo hamenyekane uwamuteye inda muri aba, urukiko rugasanga aba bombi batahamwa n’icyaha cyo gusambanya uriya munyeshuri w’imyaka 21.

Bitwaje ububasha bari bamufiteho kuko baramwigishaga kuko ikimenyetso cy’imvugo z’abatangabuhamya kidahagije mu gihe kidafite ikindi kimenyetso kizishyigikira, urukiko kandi rugasanga kuba Venuste Sibomana yaratije inzu uriya munyeshuri akajya kuyikuriramo inda byo akwiye kubiryozwa agakatirwa igifungo cy’umwaka umwe naho Fidele Mugabo  agirwa umwere.

Hashingiwe ko Venuste Sibomana yaramaze igihe kirenga umwaka afungiye mu igororero rya Muhanga yahise afungurwa kimwe na Fidele Mugabo warufungiye mu igororero rya Muhanga nawe yahise afungurwa kuko  yagizwe umwere.

Iyi dosiye yatangiye mu mwaka wa 2023 irimo abantu batanu harimo abarimu bane n’umukozi wo mu kabari umwe.



Izindi nkuru wasoma

RIB yabiye abaturage ko bagomba kwirinda ibyaha byatuma bawusoreza mu gihome.

Prefet n’umwarimu baregwaga gutera inda umunyeshuri bakanayimukuriramo bafunguwe.

The Ben yasabye imbabazi Mama we nyuma yo gushyira hanze inda y’imvunsti.

Amakuru y’akababaro: Yapfuye yimanitse mu mugozi nyuma yo kunywa agasinda bakamwiba igare.

Amavubi agomba gutsinda South Sudan kugirango ikomeze muri CHAN, ese intsinzi irashoboka?



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-31 08:25:49 CAT
Yasuwe: 18


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Prefet-numwarimu-baregwaga-gutera-inda-umunyeshuri-bakanayimukuriramo-bafunguwe.php