English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Polisi y’u Rwanda yakiriye Aba-Ofisiye bato 635 bashya basoje amasomo i Gishari.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 13 Ukuboza 2024, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yahaye Abapolisi 635 ipeti rya AIP ribinjiza mu Bofisiye bato nyuma y’umwaka urengaho amezi bahugurwa mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Ni aba-Ofisiye basoje amasomo mu cyiciro cya 13. Uyu muhango wo gusoza amahugurwa y’abitegura kuba ba ofisiye bato icyiciro cya 13/2023-2024 wayobowe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente. Waranzwe n’akarasisi gatandukanye harimo n’akakozwe n’abana bato biga mu mashuri abanza bari muri gahunda ya Polisi y’ahazaza(Police of Future).

Umuyobozi w’Ishuri ry’amahugurwa rya Gishari, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti yavuze ko abarangije ari 635 barimo 527 b’igitsina gabo na 108 b’igitsina gore.

Yavuze ko bize amasomo agamije kubongerera ubumenyi, ubushobozi, imyitwarire n’imikorere ya kinyamwuga ku rwego rwa ba ofisiye bato.

Ati “Muri ayo twavuga ubuyobozi n’imicungire y’abantu, ibikorwa bya polisi, amategeko, gukoresha imbaraga n’imbunda, uburyo polisi ikorana n’abaturage n’ayandi.”

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yagize ati “Mwize neza, mufite ubumenyi, ubuhanga n’ubushobozi, ariko ikirenze kuri ibyo byose ni uko mugomba kuba mwiteguye kubikoresha mwiyubakira Igihugu cyanyu ari cyo Gihugu cyacu twese. Dushingiye ku nyigisho mwahawe n’ikinyabupfura mwatojwe, mufite ibyangombwa byose kugira ngo murangize inshingano Igihugu kibatezeho.”

Uyu muhango  witabiriwe n’abayobozi  batandukanye barimo Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza-NISS, Aimable Havugiyaremye, Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, wanitabiriwe kandi n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’umutekano n’iz’Igihugu ndetse n’ababyeyi baje gushyigikira abana babo.



Izindi nkuru wasoma

Abantu 67 baguye mu muvundo wo gufata ibyo kurya by’ubuntu.

Ubuzima: Leta y’u Rwanda yatangaje ko yamaze kwigobotora icyorezo cya Marburg.

Minisitiri Tete Antonio wa Angola ari i Kigali mu Rwanda aho azanye ubutumwa bwihariye.

Bayobowe na Vinicius Junior: Menya abakinnyi n’abatoza bahawe ibihembo bitangwa na FIFA.

Ntabusabe Rayon Sports yigeze itanga isaba ko yakina na Police FC -Rwanda Premier League.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-13 14:26:46 CAT
Yasuwe: 28


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Polisi-yu-Rwanda-yakiriye-AbaOfisiye-bato-635-bashya-basoje-amasomo-i-Gishari.php