English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Polisi y’u Rwanda  yahuguye abanyeshuri gukumira no kuzimya inkongi.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ukuboza 2024, Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (FRB), ryakiriye abanyeshuri biga mu Kigo cya Trinity International Academy giherereye mu murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo ribahugura ku gukumira no kuzimya inkongi.

Abanyeshuri 76 biga kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa Kane w’amashuri yisumbuye bari baherekejwe n’abarezi babo, nibo bageze ku Cyicaro gikuru cya Polisi, ku Kacyiru, ku isaha ya saa yine za mu gitondo, ari naho habereye aya mahugurwa.

Amahugurwa ku gukumira no guhangana n’inkongi ni zimwe mu ngamba z’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi zo kugeza ubu bumenyi ku mubare munini w’abaturarwanda mu rwego rwo kubakangurira kuzikumira no guhangana nazo, kugira ngo bigabanye ingano y’ibyo zangiza n’abo zivutsa ubuzima cyangwa zikabamugaza.

Nella ni umwe mu banyeshuri bitabiriye amahugurwa, yishimiye kunguka ubumenyi bujyanye no kurwanya inkongi, avuga ko buzamufasha kuba yagira icyo akora igihe yaba ibayeho.

Chief Inspector of Police (CIP) Boniface Runyange watanze amahugurwa, yabashishikarije kujya bitonda mu gihe bakoresha ibikoresho by’amashanyarazi birinda ko byaba isoko y’inkongi nko kubicomeka ari byinshi ku buryo birusha imbaraga aho birahura umuriro, kudacokoza insinga z’amashanyarazi zirimo umuriro n’indi myitwarire yateza inkongi, abasaba kuzifashisha ubumenyi bungutse mu gihe byaba ngombwa ndetse no kubugeza ku bandi haba ku ishuri ndetse no kubo mu miryango yabo.



Izindi nkuru wasoma

Abantu 67 baguye mu muvundo wo gufata ibyo kurya by’ubuntu.

Ubuzima: Leta y’u Rwanda yatangaje ko yamaze kwigobotora icyorezo cya Marburg.

Minisitiri Tete Antonio wa Angola ari i Kigali mu Rwanda aho azanye ubutumwa bwihariye.

Impamvu abanyeshuri barya ibiryo bidahiye muri GS Saint Kizito Gikongoro yamenyekanye.

Ntabusabe Rayon Sports yigeze itanga isaba ko yakina na Police FC -Rwanda Premier League.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-13 08:02:21 CAT
Yasuwe: 26


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Polisi-yu-Rwanda--yahuguye-abanyeshuri-gukumira-no-kuzimya-inkongi.php